Ministri ushinzwe abinjira n'abasohoka mu bwongereza Chris Philp yerekeje i Paris mu Bufaransa mu biganiro bigamije gukemura ikibazo cy'abimukira gikomeje kugaragara hagati y'ibihugu byombi.
Abaministri b'Ubufaransa n'Ubwongereza barahurira i Paris mu biganiro byihutirwa birebana n'ikibazo cy'abimukira bakomeje kunyura mu kigobe cy'Abongereza. Muri uyu mwaka gusa abagera ku 4000 bavuye ahanini muri Afrika no mu burasirazuba bwo hagati bamaze kugerageza kuhambukira bava mu Bufaransa bajya mu Bwongereza banyuze mu mato yuzuranye. Mu cyumweru gishize abagera kuri 700 barahambukiye.
Ni urugendo rw'ibirometero 35 rw'ahantu ha mbere ku isi hanyurwa n'amato menshi icyarimwe. Mu bimukira haba harimo abana batagira umuntu mukuru ubaherekeje.
Ubu bwiyongere bw'abahanyura buragenda buteza ibibazo bya politike hagati y'ibihugu byombi. Ministri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru i Londres ko azakemura icyo kibazo ariko ntiyavuga uko kizakemuka. Gusa yavuze ko Ubwongereza buzakorana na Leta y'Ubufaransa mu kubuza abo bimukira kwambuka yongeraho ko buzareba icyo amategeko bufite avuga ku bimukira binjira mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Facebook Forum