Uko wahagera

Ubufaransa Bwiteguye Gufungura Imipaka Yabwo n'Ubwongereza


Ubufaransa burongera gufungura imipaka yabwo ku bagenzi bava mu Bwongereza kuri uyu wa gatatu. Yari yafunzwe biturutse ku bwoko bushya bwa virusi ya corona, abantu ibihumbi bahera mu gihirahiro mbere y’umunsi mukuru wa Noheli.

Ibihugu byinshi byafungiye imipaka igihugu cy’Ubwongereza nyuma y’uko habonetse iyo virusi mu majyepfo y’igihugu.

Mu mugoroba w’ejo kuwa kabiri, Ubwongereza bwumvikanye n’Ubufaransa, kureka abafaransa n’abandi batuye ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi bagataha iwabo, bamaze ariko kwerekana ko nta COVID bafite, bagaragaza gihamya y’ibipimo bitarengeje amasaha 72.

Ubwongereza bwavuze ko kuri uyu wa gatatu, butangira gupimira, ahantu hatandukanye, cyakora buraburira ko, bishobora gufata igihe nk’iminsi ibiri cyangwa itatu, mbere y’uko ibipimo bisobanuka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG