Uko wahagera

Ubufaransa Bwafunguye Ubushyinguro bw'Inyandiko Zerekeye u Rwanda


Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa na Paul Kagame w'u Rwanda
Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa na Paul Kagame w'u Rwanda

Kuri uyu wa gatatu Ubufaransa bwatangaje ifungurwa ry’ubushyinguro bw’inyandiko bw’ingenzi bwerekeranye n’u Rwanda mu rwego rwo gufasha mu kugaragaza “ukuri kw’amateka” kuri jenoside y’abatutsi yo muw’1994.

Abayirokotse barashima icyo gikorwa, bagasaba ko Ubufaransa busaba imbabazi ku ruhare rwabwo muri ayo mahano.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside, aho abarenga ibihumbi 800 biganjemo abatutsi bishwe mu buryo bya kinyamanswa hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa karindwi muw’1994, byakozwe mu Bufaransa nk’ikimenyetso cyo kwamagana ihakana rya Jenoside.

Ibyo bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida Emmanuel Macron ashyikirijwe raporo yakozwe n’abahanga mu by’amateka. Ku nshuro ya mbere, iyo yanzuye ko hari uruhare runini ubutegetsi bw’i Paris bwagize muri ayo mahano.

Itangazwa ry’icyo gikorwa cyo gufungura ubushyinguro bw’inyandiko binyuze mu iteka rya guverinoma, cyane cyane inyandiko za Perezida Francois Mitterrand wo mu ishyaka rya gisosiyalisite wari ku butegetsi ubwo jenoside yabaga, ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’abacitse ku icumu baba mu Bufaransa-Ibuka France, ryakiriwe “nk’ikintu kiza.”

Nyuma y’imyaka irenga 20 imibanire itameze neza hagati ya Paris na Kigali, iyo yazambywaga ahanini n’ikibazo cy’uruhare rw’Ubufaransa, mu kwibuka kuri iyi nshuro hari umwuka mwiza. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Francois-Xavier Ngarambe yashimye “intambwe y’ingenzi” igizwe na raporo y’abanyamateka ba komisiyo Duclert, ndetse ashima n’ "umuhate” w’Ubufaransa mu kuburanisha abakoze Jenoside bari ku butaka bwabwo.

Abahagarariye leta y’Ubufaransa nabo bitabiriye imihango yo kwibuka, ibintu byakiriwe nk’ikimenyetso cy’ "ubwubahane” ku ruhande rw’umuyobozi wa Ibuka. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Jean-Yves Le Drian yitabiriye umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso mu gitondo.

Ifungurwa ry’ubushyinguro bw’inyandiko ku bikorwa by’Ubufaransa mu Rwanda ryari ritegerejwe kuva mu myaka myinshi ishize. Kandi bigaragara nk’intambwe y’inyongera muri politike yo kwibuka ya Perezida Emmanuel Macron, nyuma y’aho ashyikirijwe Raporo Duclert.

Kuva ubu, ubushyinguro bw’inyandiko z’uwahoze ari Perezida Francois Mitterrand, iz’uwari Minisitiri we w’intebe Edouard Balladur, cyo kimwe n’izindi nyandiko zirafunguye kuri buri wese, nk’uko iteka ryasohotse mu igazeti ya leta kuri uyu wa gatatu ribivuga.

Nyinshi muri izo nyandiko, nk’ubutumwa bwa telegaramu za dipolomasi, inyandiko z’ibanga, biri muri raporo Duclert yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa gatatu.

Iyo nyandiko y’amapaji 1,200 yitsa cyane ku ruhare rwa Perezida Francois Mitterrand n’urw’abategetsi bakuru mu ngabo bagiye birengagiza imiburo bahabwaga ko hashobora kuba jenoside.

Zose hamwe, ni inyandiko zibarirwa mu bihumbi zigiye gufungurirwa rubanda, ndetse by’umwihariko izerekeranye na bwana Mitterrand, zo zari zimaze imyaka igera muri mirongo zifunze.

Umwe mu bantu bakurikiriye iki kibazo hafi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko hagiye gukurikiraho ifungurwa ry’ubundi bushyinguro bw’inyandiko bikazakorwa mu mpeshyi. Izo ziganjemo iz’igisirikare zari zarashyizwe ahagaragara, ariko zitari bwakoreshwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG