Uko wahagera

Ubufaransa Bufungishije Ijisho Kamali Isaac Ukekwaho Jenoside


Ministeri y'Ubutabera y'Ubufaransa
Ministeri y'Ubutabera y'Ubufaransa

Umunyarwanda witwa Kamali Isaac afungishijwe ijisho mu Bufaransa (ibyo bita mise sous contrôle judiciaire mu Gifaransa), bisimbura gufungwa by'agateganyo.

Umugenzacyaha wo muri parike ishinzwe ibyaha by'iterabwoba y'i Paris yaraye amumenyesheje ko akekwaho jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu yaba yarakoreye mu Rwanda mu 1994.

Parike y'Ubufaransa ikurikirana ibyaha by'iterabwoba, PNAT mu magambo magufi, yatangiye gukora anketi kuri Kamali mu 2009 biturutse ku kirego yari imaze gushyikirizwa mu kwa kabiri muri uwo mwaka n'umuryango wo mu Bufaransa uharanira mu nkiko inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (Collectif des parties civiles du Rwanda).

Iki kirego kivuga ko Kamali "yagize uruhare mu buhotozi bw'Abatutsi, gusahura no gusenyera Abatutsi, no guhamagarira rubanda muri za mitingi kwibasira Abatutsi."

Ejo kuwa kane, Kamali yitabye bwa mbere umugenzacyaha wa PNAT, wamuhase ibibazo, anamubwira ko akekwaho ibyaha bya jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu yaba yarakoreye Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama (ubu ni mu ntara y'amajyepfo y'u Rwanda).

Mu itangazo yashyize ahagaragara, PNAT ivuga ko yagiye kenshi gukora anketi no mu Rwanda, muri Mali no muri Benin. Ariko ntisobanura niba Kamali yarabaye no muri ibi bihugu bibiri bya nyuma.

Nk'uko tubikesha ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa, Kamali yarabihakanye, avuga ko ari umwere. Nyamara umugenzacyaha yafashe icyemezo cyo kumufungisha ijisho, aho kumushyira muri kasho. AFP ivuga ko yashatse abanyamategeko bunganira Kamali ariko banga kugira icyo batangaza.

Kamali Isaac ni muntu ki?

Kamali Isaac yavukiye muri Gitarama mu 1949. Yahungiye mu Bufaransa, bwamuhaye ubwenegihugu mu 2002. Mu 2003, urukiko rwa mbere rw'iremezo rwa Gitarama rwamuhamije ibyaha bya jenoside adahari, rumukatira igihano cyo kwicwa. Cyahindutsemo icyo gufungwa burundu, icy'urupfu kimaze gukurwa mu mategeko ahana y'u Rwanda.

Mu 2004, u Rwanda rwasohoye impapuro mpuzamahanga zo gushakisha no guta muri yombi Kamali Isaac. Mu 2007, rwasabye Ubufaransa ku mugaragaro kohereza Kamali mu Rwanda. Mu 2008, ubutabera bw'Ubufaransa bwamutaye muri yombi, bumuburanisha kuri iki cyifuzo cy'u Rwanda, nyuma buza kugitera utwatsi.

Kamali Isaac abaye uwa gatatu ukomoka mu Rwanda urimo uburana mu Bufaransa ibyaha bya jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Urubanza rwa Muhayimana Claude, wari umushoferi muri hoteli yitwa Guest-House yo ku Kibuye, ruzaba kuva ku italiki ya 22 y'ukwa 11 kugera kuri 17 y'ukwa 12 muri uyu mwaka. Naho urwa Bucyibaruta Laurent, wahoze perefe wa Kibungo, ruzaba mu kwezi kwa gatanu k'umwaka utaha w'2022.

Izindi manza

Izi manza zabo zabanjirijwe n'izindi ebyiri zavuyemo gukatira Abanyarwanda batatu. Mu 2009, urukiko rusesa imanza rw'Ubufaransa rwemeje ku rwego rwo hejuru ari narwo rwa nyuma igihano cyo gufungwa burundu kuri Ngenzi Octavien (wahoze ari burugumesitiri wa komine Kabarondo kuri Kibungo kuva mu 1986 kugera mu 1994) n'uwo yasimbuye kuri uwo mwanya Barahira Tito (wari burugumesitiri wa Kabarondo kuva mu 1977 kugera mu 1986) baburanishijwe mu rubanza rumwe.

Mu rundi rubanza, mu 2018, urukiko rusesa imanza rw'Ubufaransa rwemeje ku rwego rwo hejuru ari narwo rwa nyuma igihano cyo gufungwa imyaka 25 kuri Simbikangwa Pascal, wahoze ari umwe mu bakozi bo hejuru bw'urwego rw'iperereza rw'u Rwanda rwitwaga Service Central des Renseignements mu Gifaransa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG