Uko wahagera

Ubudagi Bwasheshe Igihano cyo Gufunga Ignace Murwanashyaka


Ignace Murwanashyaka
Ignace Murwanashyaka

Mu Budage urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Karlsruhe rwasheshe igihano cyo gufungwa imyaka 13 Umunyarwanda Ignace Murwanashyaka wari perezida wa FDLR. Urukiko rwavuze ko urubanza rw’ibanze rurimo amakosa yo mu rwego rw’amategeko.

Murwanashyaka n’uwari umwungirije, Musoni Stratton, bakatiwe bwa mbere mu kwezi kwa cyenda 2015. Baregwaga ko, n’ubwo bari mu Budage, bayoboye ibyaha by’intambara bwakozwe mu ntara ya Kivu ya rurugu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu 2009 n’umutwe FDLR bategekaga.

Musoni yari yahanishijwe igifungo cy’imyaka umunani n’urukiko rw’ibanze ruri mu mujyi wa Stuttgart. Urukiko rukuru rw’i Karlsruhe, nk’uko tubikeshya ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa, rwagumishijeho igihano cya Musoni Straton.

Rwemeye kandi icyifuzo cy’ubushinjacyaha, rutegeka urukiko rw’i Stuttgart gusubira gusuzuma ikirego, ariko noneho rukareba n’ibyaha byibasiye inyokomuntu nabyo baregwaga, hejuru y’iby’intambara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG