Uko wahagera

U Rwanda Rwibutse ku Nshuro ya 26 Jenoside Yakorewe Abatutsi


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Madamu wiwe Jeanette Kagame
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Madamu wiwe Jeanette Kagame

U Rwanda rwibutse ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi, umuhango wabereye ku rwibutso ruri ku Gisozi.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake cyane kubera ikiza ca virusi ya Corona. Nta magambo yavugiwe ku gisozi, ubutumwa bwatanzwe na Perezida Paul Kagame bwasomwe mbere.

Mu myaka 26 ishize, ni bwo bwa mbere umunsi wo kwibuka ubaye ntiwitabirwe n’imbaga y’abatuye mu mugi wa Kigali, ndetse no hirya no hino mu turere tw'igihugu.

Waranzwe no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo abazize Jenoside, byakozwe na Perezida Paul Kagame n’umufasha we, Ambasadeur wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo waruhagarariye bagenzi be na Perezida wa Ibuka.

Buri wese aho yari ahagaze hari nka metero 3 zimutandukanya na mugenzi we.

Nubwo iyi mihango itakozwe uko isanzwe, abayobozi bakunze kuvuga ko bitazakuraho kwibuka gusa bigakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Virusi ya Corona kimaze kuyogoza isi n’u Rwanda rurimo.

Umukuru w’igihugu mu ijambo yageneye Abanyarwanda, yavuze ko Uburyo bwo Kwibuka k’uyu mwaka bigoye ku barokotse n’imiryango yabo no ku gihugu, kuko abantu badashobora kuba hamwe ngo buri umwe ahumurize undi, ariko ko bidakuyeho kwibuka.

Ubusanzwe kwibuka byakorwaga icyumweru cyose, Abanyarwanda benshi bitabiraga imihango yo kwibuka yaberaga ku nzego zose z'ubutegetsi mu gihugu, ku bigo byigenga n'ibya leta, mu rugendo rwo kwibuka: Ibi byose ubu ntibizaba.

Ariko Ministre w’ubutabera Johnson Businge ufite kwibuka mu nshingano ze, avuga ko nubwo gahunda nyinshi zahindutse ariko bitazabuza icyumweru cyo kwibuka gukomeza.

Ni kenshi mu bihe byo kwibuka usanga abarokotse bahura n’ihungabana ugasanga barafashirizwa mu bigo byabigenewe, byaba bikomeye bakajyanwa mu mavuriro, Leta ivuga ko nubwo ibi bihe bidasanzwe, ko yateguye uburyo abazahura n’ihungabana bazafashwamo hatabayeho kwegerana.

Virusi ya Corona yazanye impinduka nyinshi mu Kwibuka kuri iyi nshuro. Mu zatangajwe na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, harimo ko igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu turere cyakorwaga ku wa 7/4/ 2020 cyavanweho, urugendo rwakorwaga ku mugoroba w’itariki ya 7/4 ndetse n’ijoro ryo kwibuka na byo byarahagaritswe, ibikorwa byose bizafasha abantu mu kwibuka, bizanyuzwa mu bitangazamakuru.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igiri iti” Twibuke Twiyubaka”

Inkuru yateguwe n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi.

U Rwanda Rwibutse ku Nshuro ya 26 Jenoside Yakorewe Abatutsi
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:53 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG