Uko wahagera

Leta y'u Rwanda Yemeje Ihingwa ry'Urumogi


Ifoto y'igihingwa cy'urumogi

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’urumogi n’ibindi bimera byifashishwa mu buvuzi. Icyemezo cyakuruje impaka nyinshi, hirya no hino mu gihugu, mw’itangazamakuru, ndetse no ku mbuga mpuzambaga.

Hari abemeza ko kwemera guhinga urumogi mu Rwanda, bizatanga icyuho ku bajyaga barubona rubahenze, bakabasha kurubonera hafi. Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga Faustin Nteziryayo, atangaza ko n’ubwo Leta y’u Rwanda yemeye ko urumogi rwahingwa mu gihugu, mu mategeko y’u Rwanda urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge, ndetse abarufatanwe baba barukoresha cyangwa baruhinze, babihanirwa .

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije, yasobanuye ko urumogi rusanzwe rwifashishwa mu gukora imiti yifashishwa ku ndwara zinyuranye, u Rwanda rukaba rwifuza kugira uruhare mu kugeza iki gihingwa ku isoko mpuzamahanga.

Amabwiriza yasohowe n’ikigo k’igihugu cy’iterambere, agaragaza ko hazaba hari amabwiriza akomeye haba mu buryo bw’amategeko n’umutekano w’aho ibyo bimera bizaba bihinze. RDB igaragaza kandi ko ubu buhinzi buzakorwa n’abantu babiherewe uburenganzira. Kugeza ubu ariko aho ubu buhinzi buzakorerwa ntiharatangazwa, gusa RDB isobanura ko buzakorerwa ahantu hihariye, harinzwe ku buryo bukomeye ku buryo bitazashoboka ko urumogi rugera mu baturage.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG