Uko wahagera

U Rwanda Rwatangiye Kuvurira Kanseri y'Inkondo y'Umura mu Bigo Nderabuzima


Udukoresho twifashishwa mu gupima kanseri y'inkondo y'umura
Udukoresho twifashishwa mu gupima kanseri y'inkondo y'umura

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yatangije ibikorwa byo kuvurira kanseri y’inkondo y’umura mu bigo nderabuzima bigize akarere ka Bugesera.
Abagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 bakanguriwe kuza ari benshi kwisuzumisha iyi ndwara.

Dr uwinkindi Francois, ushinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, asobanura ko abagore bakuze batabashije kubona urukingo bakwiye kujya bisuzumisha iyi ndwara.

Abaganga bavuga ko indwara ya kanseri y’inkondo y’umura iza mu za mbere zihitana abagore benshi mu Rwanda. Dr Uwinkindi atangaza ko nko mu mwaka ushize wa 2020 abagore bagera kuri 800 bahitanwe n’iyi ndwara.

N'ubwo biri uko ariko, benshi mu bagore bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bagaragaje ko batari bazi iby’iyi ndwara. Bake mu bagaragaje ko bayizi batangaje ko bayimenye bagiye gukingiza abakobwa babo.

Akarere ka Bugesera kabaye aka 16 kagejejwemo ubwo buvuzi.
Dr Rutagengwa William, ukuriye ibitaro bya Nyamata biri muri ako karere, yumvikanishije ko ari amahirwe kuba bagiye kuvurira abaturage indwara ikomeye nka cancer iwabo.

Usibye abagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 batangiye kuvura kanseri y’inkondo y’umura, Leta imaze igihe ikingira iyi ndwara abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 15.

Abaganga bagaragaza ko kanseri y’inkondo y’umura iterwa no gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi batandukanye, gukora imibonano hakiri kare, ndetse no gutwita bakiri bato. Abaganga batangaza ko ibimenyetso byayo bigaragara bitinze, ari yo mpamvu buri mugore wese uri munsi y’imyaka 49 akwiye kwipimisha iyi kanseri kenshi gashoboka.

Muganga Uwinkindi wa RBC yumvikanisha ko iyo kwipimisha bikozwe kare bigabanya ikiguzi gitangwa kuri iyi ndwara.

Leta y’u Rwanda itangaza ko izaba yagejeje ubuvuzi bwa kanseri y’inkondo y’umura mu turere twose tw’igihugu mu mwaka wa 2023.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG