Uko wahagera

U Rwanda Rwasubiye Kugurura Utubare Inyuma y'Amezi 18 Twugaye


Kamwe mu kabare k'i Kigali ku murwa mukuru w'u Rwanda
Kamwe mu kabare k'i Kigali ku murwa mukuru w'u Rwanda

Mu Rwanda, abacuruza utubari bishimiye ko bakomorewe nyuma y’amezi 18 badakora, gusa bagasaba Leta kuborohereza nk’abantu bari bamaze imyaka badakora. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri ni yo yatangaje ko mu bikorwa byakomorewe kongera gukora n’utubari turimo.

Ni kenshi hagiye hafungurwa imirimo inyuranye, ariko abacuruzi b’utubari bo bagategekwa gukomeza gufungwa. Nubwo abari basanzwe batunzwe n’uwo murimo bishimiye kongera gukora, benshi baravuga ko bafite imbogamizi.

Mu yandi mavugururwa yabaye, hagaragara ko amasaha yo kuba abaturage bageze mu ngo cyane cyane abatuye umugi wa Kigali yongewe, akava sa yine z’ijoro akagera sa tanu. Ni ibyemezo byanyuze cyane abatuye mu mujyi wa Kigali, biganjemo abo mu cyiciro giciriritse babaho bashakisha.

Hari abasanga koroshya ibyemezo byariho bigiye kubaha akanya ko kongera kwinezeza nkuko byahoze. Abayobozi bavuga ko gufungura ibikorwa bimwe na bimwe ndetse no kongera amasaha yo gukora bitavuze ko Covid-19 yarangiye. Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’ubuzima, bumvikanishije ko Covid-19 ntaho irajya ko hakwiye gukomeza gukazwa ingamba zo kuyirinda.

Mu zindi ngamba zikomeye zafashwe harimo ko amasaha ntarengwa y’ingendo mu mujyi wa Kigali yavanwe saa yine ashyirwa saa tanu mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa yine z’ijoro.

Mu tundi duce tw’igihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo cyakora mu turere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare Ministeri y’ubuzima ivuga ko utu turere dufite imibare iri hejuru kurusha utundi ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Moya z’Ijoro (7:00 PM)

Ministeri y’ubuzima isobanura ko utu turere dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi. lngamba zatangajwe zizashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose guhera kuri uyu wa kane.

Inkuru y'Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda, Assumpta Kaboyi

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:11 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG