Uko wahagera

U Rwanda Rwashyizeho Impapuro Mpuzamahanga Zo Guta Muri Yombi Gen Kayumba na Bagenzi Be


Mu itangazo rya polisi y’u Rwanda risaba polisi mpuzamahanga ubufatanye mu kubata muri yombi

Nyuma y’iminsi ine , urukiko rukuru rwa gisirikare rubahamije ibyaha badahari, igipolisi cy’u Rwanda cyashyikirije igipolisi mpuzamahanga impapuro zo kubata muri yombi kugira ngo bazanwe mu Rwanda kurangiriza ibihano byabo muri gereza. Abo ni Gen Kayumba Nyamwasa, Maj Rudasingwa Theogene, Col Karegeya Patrick na Gahima Gerard .

Mu itangazo rya polisi y’u Rwanda risaba polisi mpuzamahanga ubufatanye mu kubata muri yombi, ntirigaragaza ibihugu babarizwamo. Cyakora , bisanzwe bivugwa ko Gen Kayumba na Col Karegeya babarizwa muri Afurika y’epfo. Naho Maj Rudasingwa na Gahima baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ntabwo ari ubwa mbere u Rwanda rusaba amahanga guta muri yombi bamwe muri bo. Mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2010 rwari rwashyikirije igihugu cy’Afurika y’epfo impapuro zita muri yombi Karegeya na Kayumba, ariko icyo gihugu nticyigeze kibikora.

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwabahamije ibyaha bose uko ari bane kuya 14 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2011. Gen Kayumba na Maj Rudasingwa rwabakatiye imyaka 24 y’igifungo. Naho Col Karegeya na Gahima rubakatira imyaka 20 y’igifungo

XS
SM
MD
LG