Uko wahagera

U Rwanda Rwashimye Imana ku mu Kardinali wa Mbere Rwabonye


Kardinali Antoine Kambanda kumwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Kardinali Antoine Kambanda kumwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame

Kuri iki cyumweru mu Rwanda habaye misa y’umuganura yo gushima Imana, iherutse guha ico gihugu umukaridinali wa mbere, mu myaka 120 Kiliziya Katolika igeze muri icyo gihugu.

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Kambanda yahawe inshingano nka Karidinali urwego rukuru rufata ibyemezo muri Kiliziya Gatolika, ku wa 28 /11/ 2020. Uyu muhango wanitabiriye n’umukuru w’igihugu c'u Rwanda Paul kagame.

Mu gitambo cya Misa yaturiye muri stade ya Kigali Arena iri i Remera, Kardinali Kambanda yavuze ko yishimiye kwifatanya n’abakristu muri rusange, nyuma yo guhabwa ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza umuryango w’Imana.

Karidinali Kambanda asobanura ku masomo yaramaze gusomwa yagarutse ku butumwa yahawe na nyir’ubutungane Papa Fransisko ubwo yamutoranyaga. Karidinali Kambanda yavuze ko yishimiye ko yahawe umwanya mu nama ya papa I Roma, akaba ndetse yishimira ko yahawe kuba Karidinali ku munsi mukuru wa Bikira Mariya w’I Kibeho uba tariki ya 28 ukwezi kwa cumi na rimwe buri mwaka.

Karidinali Kambanda yavuze ko uyu munsi umubyeyi Bikira Mariya abonekera I Kibeho, wasize u Rwanda rumenyekanye. Muri iyo misa ye yambere yari yitabiriwe n’umukuru w’igihugu, Karidinali Antoine kambanda yashimiye Perezida wa Repubulika waje kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse byumwihariko n’abakristu ba kiliziya Katorika, ashimira umukuru w’igihugu ko yabahaye ahazubakwa Catedrale ibereye umurwa mukuru.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyo Misa yo gushima Imana yahaye U Rwanda Karidinali, yavuze ko nyuma y’imyaka 120 Kiliziya Gatolika imaze igeze mu Rwanda, ari amahirwe rwagize yo guhabwa Karidinali mu gihe hari ibindi bihugu bimaze imyaka ibihumbi bataragera kuri urwo rwego.

Perezida Kagame avuga ko Karidinali Kambanda igihugu kimufite nk’Umunyarwanda, nk’umwana w’u Rwanda wazamutse kuva abaye Umusaseridoti kugera ku rwego rwa Karidinali, ibyo bikaba bikwiye gushimirwa Nyirubutungane Papa Francisko wagiriye Kambanda icyizere akamuzamura mu ntera ubu akaba abaye umujyanama we wa hafi.

Umukuru w’u Rwanda yanashimiye Papa Fransisko ku bushake yagize azahura umubano w’u Rwanda na Vatikani. Perezida Kagame yavuze ko mu bihe bitambutse umubano w’u Rwanda na Kiliziya gaturika wakomeje kubamo igitotsi.

U Rwanda ntirwahwemye kwereka Kiliziya ko abari bashinzwe kuyobora intama z’Imana babiciye ku ruhande ahubwo bakijandika muri jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994, gusa umukuru w’u Rwanda akavuga ko aya mateka atazakomeza kubabera umuzigo.

Misa ya mbere yasomewe mu Rwanda na Karidinali Kambanda Antoine yabereye mu mugi wa Kigali yitabiriwe n’abakristu bake, kuko ibyasabwaga umuntu ngo yitabire birimo kubanza kwipimisha uzajya muri icyo gitambo cya Misa byatumye benshi mu bakristu bo mu mugi wa Kigali, bajya gusengera aho bari basanzwe.

Usibye abakristu bake bitabiriye iyi misa ya mbere yasomwe na Karidinali Kambanda, iyi Misa kandi yitabiriwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, abepiskopi baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abayobozi b’amadini n’amatorero n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Inkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali Assumpta Kaboyi

U Rwanda Rushima ko Rufise Kardinali
please wait

No media source currently available

0:00 0:06:13 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG