Uko wahagera

U Rwanda Rwafunze Amashuli y' i Kigali Kubera Covid 19


Umukozi w'Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda mu gikorwa cyo gupima abagenzi bahurira aho bategera imodoka
Umukozi w'Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda mu gikorwa cyo gupima abagenzi bahurira aho bategera imodoka

Ministeri y'uburezi yatangaje ko ifunze aya mashuli mu rwego rwo gukumira Covid-19

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru , leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika amashuli y’incuke, abanza n’ayisumbuye yaba aya leta n’ayigenga yo mu mujyi wa Kigali. Minisiteri y’uburezi yavuze ko bishingiye ku mubare munini w’abandura icyorezo COVID-19 ukomeje kugaragara mu mujyi wa Kigali

Iki cyemezo cyo gufunga amashuli y’incuke , abanza n’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’atanga amasomo y’ubumenyingiro mu mujyi wa Kigali cyamenyekaniye mu itangazo minisiteri y’uburezi yasohoye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru.

Ivuga ko ku bufatanye na minisiteri y’ubuzima basanze ari ngombwa kuba bafunze ayo mashuli mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu mugambi wo gukomeza gukumira icyorezo cya COVID-19.

Aganira n’ibitangazamakuru by’igihugu, Ministri Valentiwe Uwamariya ushinzwe minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangaje ko impamvu bahisemo kuba bafunze amashuli yo mu mujyi wa Kigali ari uko ari ho hagenda hagaragara umubare uri hejuru w’ubwandu bw’iki cyorezo kuruta mu bindi bice by’igihugu.

Iyi inkuru yababaje ababyeyi n’abanyeshuli bagombaga kuzindukira ku ntebe y’ishuli. Hari hashize iminsi mike leta y’u Rwanda itangaje ko n’amashuli y’incuke ndetse n’abanza atangira kuri uyu wa Mbere.

Iki cyemezo cya minisiteri y’uburezi kiravuga ko abanyeshuli bo mu bindi bice bo bakomeza kwiga uko bisanzwe bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo. Ariko hakazamuka ikibazo gikomeye cy’uko ingengabihe y’imyigire yarangije gukomwa mu nkokora. Minisitiri Uwamariya na we abyemera atyo akavuga ko bazagerageza gufatira aho bizaba bigeze ariko asa n'uca amarenga ko no mu bindi bice bashobora kuzafunga amashuli bitewe n’uko icyorezo cyazaba gihagaze.

Mu cyemezo cya minisiteri y’uburezi havugwamo ko ibigo byacumbikiraga abanyeshuli bikanagira abigaga bataha, abigaga bataha baguma iwabo mu rugo naho abari kwishuli na bo bakaguma mu ishuli bafashwa muri zimwe muri za services z’ingenzi. Minisiteri y’uburezi inasaba gukoresha ikoranabuhanga aho bishoboka abanyeshuli bagakomeza kwigira iwabo mu ngo.

Ijwi ry’Amerika yasuye ishuli ryisumbuye rya Koleji Mutagatifu Andereya riri i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Ni ikigo gicumbikiye abanyeshuli basaga 900 abahungu n’abakobwa. Mbere y’umwaduko w’iki cyorezo iri shuli ryajyaga rigira abanyeshuli biga baba mu kigo n’abataha . Kuri ubu rero bose bariga baba mu kigo.

Tuganira na Padiri Fawusitini Nshubijeho uyobora iri shuli yatubwiye ko umwanzuro wa leta nta kindi bawukoraho uretse kuwubahiriza uko uri. Yatubwiye ko kugeza ubu bari kuvugana n’abarimu babo maze bagafatanya kwita kuri aba banyeshuli.

Uretse kubarebera kure bava mu masengesho ya mugitondo, Ijwi ry’Amerika ntiyemerewe kuvugana n’abanyeshuli muri ba Koleji Mutagatifu Andereya kuko bitemewe ko babonana n’abantu bavuye hanze mu mugambi wo kwirinda iki cyorezo. Padiri Nshubijeho ubayobora akabasaba kudacibwa intege n’ibihita.

Ijwi ry’Amerika yanageze kurindi Shuli rya Mutagatifu Nikola na ryo riri i Nyamirambo ku Mumena. Rifite ibyiciro by’incuke, abanza n’ayisumbuye. Aha ho twahasanze umuzamu gusa atubwira ko mu gitondo cya kare yakumiriye ku marembo abanyeshuli bagera ku 10 bari baje kwiga batamenye iki cyemezo cya Minisiteri y’uburezi.

Iki cyemezo n’ibindi bigenda bifatwa mu mugambi wo kwirinda icyorezo COVID-19 birarushaho gutera icyoba abaturage ko bashobora kongera kwisanga basubiye muri gahunda ya guma mu rugo.

Mu bwandu bwagaragaye mu minsi itatu ishize ku bantu 716 mu gihugu hose muri bo 426 bagaragaye mu mujyi wa Kigali. Kugeza ubu abamaze kwandura iki cyorezo basaga 11000. Abarenga 3500 baracyarwaye mu gihe abandi 142 kimaze kubahitana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG