Uko wahagera

U Rwanda Ruvuga ko Ibitigiri vy'Abandura Covid-19 Biriko Biragabanuka


 Dr Ngamije Daniel, Umushikiranganji w'Amagara y'Abantu mu Rwanda
Dr Ngamije Daniel, Umushikiranganji w'Amagara y'Abantu mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri abategetsi batandukanye mu Rwanda bagaragaje ishusho rusange y’uburyo icyorezo COVID-19 gihagaze mu Rwanda. Abo bategetsi mu kiganiro bahaye abanyamakuru basabye ko abaturarwanda barushaho gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda kugira ngo batisanga bongeye kugira abantu benshi banduye iki cyorezo.

Bagaragaza ishusho rusange y’uburyo icyorezo COVID-19 gihagaze mu Rwanda, abategetsi batandukanye barimo minisitiri w’ubuzima, muganga Daniel Ngamije, batangaje ko muri rusange imibare y’ubwandu iri kugenda igabanuka. Gusa avuga ko abantu batagombye kubiheraho birara ngo babure kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

By’umwihariko, minisitiri w’ubuzima araburira abaturarwanda ko hari ibintu bigera muri bitatu abantu bagomba kwitondera. Ku isonga abanyeshuli bagiye kujya mu biruhuko bya pasika kandi bashobora kwirara. Aravuga kandi ko n’ubwo mu Rwanda hatagaragara ubwandu bushya bwa COVID-19 yihinduranyije, mu karere ihagaragara. Abumva ko barambiwe kubahiriza amabwiriza bitewe n’igihe bamaze na bo minisitiri w’ubuzima arababurira.

Kuri Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi, minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu na we asanga muri iyi minsi mikuru ya Pasika kwidagadura bitajyana no kwirinda. Ku ngingo yo kuba abanyeshuli bagiye kujya mu biruhuko, minisiteri y’uburezi irasaba ishimitse buri wese kutirara na cyane ko urwego rw’uburezi ruri mu zazahajwe n’iki cyorezo cya COVID-19.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, itangazamakuru ryabarije abafite impungenge ko bashobora kuzabura urukingo (doze) rwa kabiri kuko amakuru avuga ko ku isoko inkingo zabaye iyanga. Minisiteri y’ubuzima nayo yemera bidasubirwaho ko inkingo zikenewe ku isi zirenga ubushobozi bw’inganda zizikora ariko ikavuga ko leta yarangije gutumiza izindi nkingo.

Kuva iki cyorezo cyatangira ku butaka bw’u Rwanda harabarurwa abagera muri bane bishwe barashwe na polisi bivugwa ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda. Umuvugizi wa Polisi mu kiganiro n'abamenyeshamakuru yavuze ko hagenda hongerwa amahugurwa ya kimwuga ku bapolsi bakora ibinyuranyije n’amategeko, abandi bagakurikiranwa mu nkiko.

Mu ngaruka zigaragazwa n’iki cyorezo kandi nko mu burezi harabarurwa byibura abanyeshuli batanu ku ijana batasubiye ku ishuli barimo ababuze ubushobozi, abagiye mu yindi mirimo n’abashatse abagabo imburagihe.

Kugeza ubu uturere inzego z’ubuzima zivuga ko tugomba kwitwararika kuruta utundi ni utwo mu ntara y’amajyepfo y’igihugu kuko ngo tukigaragaramo imibare y’abandura isumba iyindi. Ibihumbi bisaga 21 byabaruwe ko byanduye COVID-19, ibindi bisaga 300 byabaruwe ko byakingiwe mu gihe abandi 300 bo bamaze gupfa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG