Uko wahagera

U Rwanda Rugiye Gukoresha Imbwa mu Gusuzuma Covid 19


Abapolisi bo muri Chile batoza imbwa kureha virusi ya Corona

Leta y'u Rwanda iratangaza ko guhera mu kwezi gutaha, izatangira kwifashisha imbwa zabitorejwe mu gusuzuma ibimenyetso by'icyorezo cya Covid-19. Abashinzwe ubuzima mu Rwanda, baravuga ko izi mbwa zizifashishwa cyane ahantu hahurira abantu benshi.  

Iki gikorwa Leta y’u Rwanda izagifashwamo n’igihugu cy’Ubudage kizatanga abazatoza izo mbwa. Mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika, umuyobozi w'ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko mui ikubitiro, zizifashishwa , nko ku kibuga cy’umupira ku kibuga cy’indege n'ahandi hahurirwa n'abantu benshi, bikazakorwa mu rwego rwo kwihutisha akazi.

Imbwa zizakoreshwa ni izisanzwe zikora indi mirimo zibarizwa muri Polisi y’u Rwanda, zikaba zizabanza guhugurirwa icyo gikorwa, nkuko byemezwa n'abashinzwe iyo gahunda. Bavuga ko hasigaye ko zibanza gutozwa ubundi zigatangira akazi mu kwezi gutaha. Umukozi wa ministeri y'Ubuzima mu Rwanda avuga ko mu bihugu byatangiye kwifashisha izi mbwa gupima ikiza cya Covid 19, byemeza ko byatanze ibisubizo byizewe ku kigero cya 94 ku ijana.

Ubusanzwe imbwa zari zimenyerewe mu kazi kajyanye n’umutekano, aho zisaka ahantu hatandukanye hagamijwe ko zerekana nk’ahahishe ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byagirira nabi abantu. Zigiye gukoreshwa mu gupima Covid 19 nyuma y’aho u Rwanda rwatangiye gukoresha Robo ku kibuga cy’indege, zifashishwa mu gupima abantu umuriro ndetse zikanabibutsa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19,

Dr Nsanzimana asobanura ko na nyuma ya Covid-19, izi mbwa zizakomeza kwifashishwa mu gupima izindi ndwara zirimo na Diyabete.

Kugeza taliki 24/11/2020 mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,750 muri bo abamaze gukira ni 5241, naho abakivurwa ni 462. Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 47.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG