Uko wahagera

U Rwanda na HCR mu Biganiro Byo Kwakira Abimukira


Prezida w'u Rwanda Paul Kagame kumwe na Filippo Grandi umuyobozi mukuru wa HCR
Prezida w'u Rwanda Paul Kagame kumwe na Filippo Grandi umuyobozi mukuru wa HCR

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, Filippo Grandi baganiriye ku kibazo cy’impunzi zo mu karere k'ibiyaga bigari n’abimukira baheze muri Libiya kubera intambara.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yiteguye kwakira bamwe muri abo. Ayo makuru yemejwe n’umwe mu bavugizi b’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR.

Ikiganiro Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na Filippo Grandi cyibanze ku buryo u Rwanda rwakoresha kugirango ruhe inzira itekanye impunzi zaheze muri Libiya kubera intambara.

Inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Londres, Venuste Nshimiyimana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG