Uko wahagera

Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Umurabyo Barafunzwe


Mme Nkusi Uwimana Agnes na Mme Mukakibibi Saidat, bakekwaho ibyaha bikomeye bitandukanye bakoze mu mwuga w’itangazamakuru.

Mu Rwanda, abanyamakuru babiri b’ikinyamakuru Umurabyo bafunzwe, ni Mme Nkusi Uwimana Agnes, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo, na Mme Mukakibibi Saidat, umwanditsi mukuru w’agateganyo w’icyo kinyamakuru. Abo banyamakuru bakekwaho ibyaha bikomeye bitandukanye bakoze mu mwuga w’itangazamakuru, birimo kubuza igihugu umudendezo.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Eric Kayiranga, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko polisi y’u Rwanda ibakurikiranyeho ibyaha bitandukanye biri mu nyandiko zitandukanye basohoye mu kinyamakuru Umurabyo. Ibyo byaha ni ibyo gusebya umukuru w’igihugu; guhungabanya umudendezo w’igihugu; gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi buriho, no guhakana jenoside. Ibi byaha kandi bisa n’ibiregwa ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi muri ibi bihe.

Itabwa muri yombi ry’abanyamakuru b’Umurabyo, rikurikiye ukwihanangirizwa k’uburyo budasanzwe n’inama nkuru y’itangazamakuru mu kwezi kwa 5 n’ukwa 6 mu mwaka wa 2010. Iyo nama yababwiraga ko nibadahindura imyandikire izafunga ikinyamakuru Umurabyo.

Mme Uwimana Agnes, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo, ntabwo ari ubwa mbere afunzwe azira ibyaha yakoze mu mwuga w’itangazamakuru. Mu mwaka wa 2007, yarafunzwe, akatirwa n’inkiko igihano cy’umwaka umwe w’igifungo yarangije mu mwaka wa 2008.

Aba banyamakuru polisi izabashyikiriza ubushinjacyaha, nabwo bubashyikirize urukiko, ari narwo ruzemeza niba bakomeza gukurikiranwa bari muri gereza, cyangwa se niba bakurikiranwa bari hanze. Mu gihe bagitereje, Uwimana afungiwe muri sitation ya polisi i Nyamirambo naho Mukakibibi afungiwe muri station ya polisi ku Muhima, zose ziri mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

XS
SM
MD
LG