Inteko ishinga amategeko ya Tuniziya yanze kwemeza umwanzuro w'uko Ubufaransa bugomba gusaba imbabazi Tuniziya kubera ubukoloni. Ubufaransa bwigaruriye Tuniziya, buyimarana imyaka 75, kuva mu 1881 kugera mu 1956, ubwo Tuniziya yabonye ubwigenge. Ariko abasilikali b'Ubufaransa ba nyuma bavuye muri Tuniziya mu 1963.
Ishyaka ryitwa Al Karama, rifite abadepite 19 kuri 217 bagize inteko ishinga amategeko, ni ryo ryatanze umushinga w'umwanzuro uvuga ko "Ubufaransa bugomba gusaba imbabazi z'amabi bwakoze icyo gihe cyose na nyuma yaho, kugera ku butegetsi bwa perezida Zine el Abidine Ben Ali" kugera akuwe ku butegetsi na revolisiyo ya rubanda mu 2011.
Al Karama yashakaga kandi ko Ubufaransa butanga n'indishyi z'akababaro. Yemeza ko Abafaransa bakoze ibyaha bw'ubuhotoza, gufata abagore ku ngufu, kohera abanyapolitiki batavugaga rumwe n'ubutegetsi bw'abakoloni, no gusahura umutungo kamere w'igihugu.
Nyuma y'impaka zishyushye cyane mu masaha arenga 14, abadepite banze umwanzuro ku bwiganze busesuye. Abawurwanyije bavuga ko wakwangiriza cyane Tuniziya mu rwego rw'ubukungu: Ubufaransa ni bwo gihugu cya mbere gihahirana kandi gishora imali nyinshi muri Tuniziya, kandi bucumbikiye abimukira b'Abanyatuniziya barenga miliyoni.
Facebook Forum