Uko wahagera

Tuniziya Ntishaka ko Amahanga Yivanga mu Bibazo Byayo


Tuniziya
Tuniziya

Tunisiya Yibumbye hamwe n’amashyaka ya politiki bamaganye ibiganiro n’Abasenateri b’Amerika.

Urugaga rw’amashyaka rufite ingufu nyinshi muri Tuniziya, (UGTT) hamwe n’andi mashyaka abiri baraye banze ubutumire bugamije kuganira ku bibazo bya politiki n’intumwa za Kongere ya Leta zunze ubumwe z’Amerika zigirira uruzinduko muri Tuniziya. Bavuga ko banze ukwivanga kw’amahanga uko ariko kwose mu bibazo biri imbere mu gihugu.

Senateri w’Amerika, Chris Murphy, ayoboye intumwa za Kongere y’Amerika mu biganiro byerekaza mu nzira igamije kurinda demokarasi muri Tuniziya. Izo ntumwa zirasura Tuniziya uyu munsi wa gatandatu, nyuma y’uko Perezida Kais Saied yihaye ububasha bukomeye mu buyobozi bwa guverinema mu kwezi kwa karindwi, mucyo abamunenga bise Kudeta.

Saied yirukanye Minisititi w’intebe kw’itariki ya 25 y’ukwezi kwa karindwi, ahagarika inteko ishinga amategeko kandi ayobora mu buryo butunguranye, bituma abo batavuga rumwe b’Abayisilamu babyita Kudeta. Cyakora yavuze ko byari ngomba kurengera igihugu akakibuza gusenyuka. Mu cyumweru gishize izo ngamba zidasanzwe yazongereye igihe kitazwi iherezo.

Ibikorwa bya Perezida bisa n’ibyashyigikiwe mu buryo busesuye, nyuma y’imyaka ubukungu na politiki byarahagaze.

Cyakora kuba Saied yaratinze gushyiraho guverinema nshya cyangwa ngo atangaze ingamba ze z’igihe kirekeire, byateje urujijo bituma bamwe mu banyatuniziya bagira ubwoba bwo kutagira icyerekezo mu bihe bikomeye by’ubukungu, no gusubira ku buyobozi bw’igitugu.

Intumwa z’Amerika zirasura Tuniziya mu ruzinduko zigirira mu karere harimo ibihugu bya Libani, Isiraheli, na Scijordaniya. Bazaganira n’abayobozi hamwe n’abanyapolitiki ibibazo byugarije Tuniziya.

Sami Tahri umuvugizi w’urugaga rw’amashyaka, UGTT, rufite uruhare runini muri politiki ya Tuniziya, yagize ati: “Ibibazo by’abanyatuniziya bigomba gukemurwa hagati yabo ubwabo, UGTT ntizitaba ubutumire bw’ambasade y’Amerika”.

Yakomeje agira ati: “UGTT ntiyemeye kugaraguzwa agati n’amahanga ku gihe cy’uwahoze ari Perezida Zine El Abidine Ben Ali, kandi ntizabyemera haba uyu munsi cyangwa ejo”.

Ishyaka The Free Constitution riyobowe na Abir Moussi, ushyigikiye Ben Ali wakuwe ku butegetsi na Revolusiyo yo mu 2011 hamwe n’ishyaka Achaab riri hafi ya Saied, nayo yamaganye ubutumire, avuga ko nta buryo na bumwe bwatuma bemera ko amahanga yivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu.

((Reuters))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG