Uko wahagera

Trump Yivumbuye Kuri Danemark


Ministiri w’intebe wa Danemark Mette Frederiksen yavuze ko yatunguwe anababazwa n’icyemezo cya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika cyo guhagarika urugendo yagomba gukorera mu gihugu cye.

Icyo cyemezo Trump yagifashe nyuma yuko ministiri w’intebe Frederiksen agaye igitekerezo cya perezida Trump cyo gushaka kugura ikirwa cya Greenland. Ni ikirwa kiyoborwa na Danemark ariko gifite ubwigenge bucagase.

Perezida Trump, yagombaga gusura Danemark mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda. Ku rubuga rwe rwa Twitter perezida Trump yanditse ko bitakiri ngombwa gusura icyo gihugu nyuma yuko ministiri w’intebe avuze ko nta biganiro bijyanye n’igurishwa rya Greenland yiteguye kujyamo.

Ministiri w’intebe Frederiksen nawe yahise amusubiza avuga ko nubwo bafata Amerika nk’igihugu cy’inshuti, icyifuzo cyayo cyo kugura cyangwa kugurisha igihugu n’abaturage bacyo ari impitagihe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG