Uko wahagera

Trump: Turikiya Itarekuye Pasiteri Brunson Izahanwa


Umuvugab utumwa w'umunyamerika Andrew Craig Brunson,
Umuvugab utumwa w'umunyamerika Andrew Craig Brunson,

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yaburiye igihugu cya Turikiya ko kizafatirwa ibihano nikitarekura byihutirwa umuvugabutumwa w’Umunyamerika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, perezida Trump yavuze ko Amerika yiteguye gufatira Turikiya ibihano bikomeye nidahita irekura pasiteri Andrew Brunson.

Kuri uyu wa gatatu urukiko muri Turikiya rwategetse ko uwo pasiteri akurwa muri gereza agafungirwa mu rugo. Yari amaze hafi imyaka abiri afunzwe.

Leta ya Turikiya imushinja gukorana n’umuvugabutumwa w’umuyisilamu Muhammed Fethullah Gülen uri mu buhungiro muri Amerika. Turikiya ishinja Gülen kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Recep Tayyip Erdogan mu mwaka 2016.

Pasiteri Brunson amaze imyaka igera kuri 23 n’kumuvugabutumwa w’itorero Izmir Resurrection Church.

Yabaye umwe mu bantu barenga 50,000 bafashwe bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG