Uko wahagera

USA Ihangayikishijwe n'Ubucuruzi bw'Abantu


Ibihugu umunani biriyongera ku mubare w’ibyari bisanzwe ari ishyano mu bucuruzi bw’abantu
Ibihugu umunani biriyongera ku mubare w’ibyari bisanzwe ari ishyano mu bucuruzi bw’abantu

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yaraye itangaje icyegeranyo gishya ku icuruzwa ry’abantu ku isi yose, cyitwa Trafficking in Persons cyangwa TIP mu magambo ahinnye y’icyongereza. Nk’uko ibivuga, ubu bucuruzi buvamo ubucakara, gushyingira abantu ku ngufu, no gushyira abana mu gisilikali.

Ibihugu umunani biriyongera ku mubare w’ibyari bisanzwe ari ishyano mu bucuruzi bw’abantu. Ibi bihugu ni Uzbekistani, Turkmenistani, Myanmar yahoze yitwa Birmania, Haiti, Djibouti, Papouasi Nouvelle Guinee, Sudani na Suriname.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kerry, avuga ko abantu barenga milioni 20 bakiri mu bucakara muri iki gihe. Asobanura ko gutangaza iki cyegeranyo bigamije gukangura abantu ku kibazo cy’ubucuruzi bw’abantu, bwinjiriza ababukora amamiliyari y’amadolari buri mwaka.

Ku birebana n’Uburundi, TIP ivuga ko akaduruvayo ka politiki kamaze umwaka kahaye icyuho kinini abacuruza abantu. Uburundi ni igihugu giturukamo abana bajyanwa gukoreshwa imilimo y’uburetwa n’iy’ibitsina mu gihugu imbere no mu bihugu by’amahanga nk’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, n’Uburasirazuba bwo hagati.

Hagati aho ishirahamwe FOCODE rimwe mu mashirahamwe aharanira agateka ka zina muntu mu Burundi rirasaba leta guhagurukira ikibazo cy’Ubucuruzi bw’abana b’abakobwa, rigasaba ababikora gufatirwa ibihano. Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika, umuyobozi wa FOCODE Pacific Nininahazwe avuga ko icegeranyo bashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu kigaragaza ko Abarundikazi 225 bagurishijwe mu bihugu bya Oman na Arabiya Saudite.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:04 0:00

Mu kwezi kwa gatandatu abantu batatu, rarimwo abanya Kenya babiri n'umurundi umwe batawe muri yombi n’igipolisi c’Uburundi baregwa gucuruza abana b’abakobwa.

Icyo gihe umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko abo bana bafatanywe indangamuntu za magendu ziriho imyaka itandukanye n’imyaka y’ukuri bafite.

Ku birebana n’Urwanda, TIP ivuga ko rukomokamo, rukaba icyambu, kandi rukakira umubare muto w’abakobwa n’abana bakoreshya imirimo y’uburetwa cyangwa y’ibitsina. Abava mu Rwanda bajyanwa ahanini muri Uganda n’akarere k’Afrika y’uburasirazuba, mu bihugu bya kure nka Emirats Arabes Unis, Malaysia, Ubushinwa, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubulayi.

Guverinoma y’u Rwanda iramagana ibyo TIP iruvugaho. Mu itangazo yaraye ashyize ahagaragara mu izina rya leta y’u Rwanda, ambassaderi warwo hano i Washington, Mathilde Mukantabana, aragira, ati: “Ibyo TIP ivuga ku gihugu cyanjye ntaho bihuriye n’ukuli. Birirengagiza nkana ibyo u Rwanda rukora kugirango rurinde Abanyarwanda ubucuruzi bw’abantu. Ahubwo bigamije izindi nyungu za politiki y’imiryango izwi.”

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, uhereye ku cyegeranyo TIP, urasaba Perezida Barack Obama gutegeka guverinema zose z’ibihugu bibona inkunga ya gisilikare y’Amerika guhagarika gukoresha abana nk’abasilikali.

XS
SM
MD
LG