Uko wahagera

Perezida Paul Kagame Yacyuriye Bimwe mu Bihugu by’Amahanga


Mu muhango wo kurahiza guverinoma nshya, n’ubwo Perezida Paul Kagame atagize igihugu na kimwe yerura mu izina, yacyuriye bimwe mu bihugu by’amahanga bitera u Rwanda inkunga ko nabyo iwabo atari shyashya.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yavuze mu muhango wo kurahiza guverinoma nshya, n’ubwo atagize igihugu na kimwe yerura mu izina, yacyuriye bimwe mu bihugu by’amahanga bitera u Rwanda inkunga ko nabyo iwabo atari shyashya. Yavuze ko bitumvikana uburyo bimwe mu bihugu byananiwe gushyiraho Leta iwabyo, bivuga ko mu Rwanda nta miyoborere myiza ihari. Igihugu yatungaga agatoki ariko ateruye mu izina, ni u Bubirigi. Asanga umuntu wananiwe gushyiraho guverinoma mu gihugu cye, ntacyo yari akwiye kwigisha u Rwanda.

Perezida Kagame yanacyuriye kandi igihugu cy’u Buholandi, ariko nacyo ntabwo yacyeruye mu izina. Yavuze ko atumva uburyo bo bashobora kugira itegeko rihana umuyobozi kubera kwigisha kwangana, bakumva ko u Rwanda rudakwiye guhana abigisha kwangana byabyara jenoside. Perezida Kagame yanacyuriye kandi bimwe mu bihugu binenga uburyo amashyaka ya politiki afatanya mu kuyobora igihugu nyamara nabo babikora iwabo. Abumvise, nti bashidikanije ko yavugaga igihugu cy’u Bwongereza.

Perezida Kagame yavuze ko iyo bigeze k’u Rwanda, bahora bashakisha impamvu , kugira ngo baruhoze muri “muzunga. Ati “Kugera n’ubwo bavuze ko noneho twakoze jenoside. “Perezida Paul Kagame yanavuze ko biteye isoni ko niyo mwaba mwasangiye” ruswa” aribo baguhindukirana bakagucira urubanza.

Perezida Kagame yavuze ko abantu nk’abo ahora igihe cyose abasobanurira, bamwe bakagenda abandi bakaza. Bamwe bakumva abandi nti bashake kumva. Ati “kuyobora igihugu gikenye nk’ u Rwanda biragoye. “Ibyo yirirwamo yabigereranije n’umukino w’injangwe n’imbeba. Ati uwambaza ngo imbeba ni nde namusubiza ngo ni wowe.”

Iyo goverinoma igizwe n’abari bayisanzwemo. Cyakora ingingo z’ingenzi iyo guverinoma irangajwe imbere na Makuza Bernard izagenderaho muri iyi myaka 7, nta bwo zashyizwe ahagaragara.

Abaminisitiri bamwe batarahiye, impamvu batabonetse nti yatangajwe, barimo uw’ubutabera, Tharcisse Karugarama, uw’imari, Rwangombwa John, uw’ibiza, Gen Gatsinzi Marcel, Nyatanyi umunyabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; na Gatare umunyamabanga wa leta ushinzwe ikoranabuhanga. Minisiteri y’itangazamakuru yo nta muntu irahabwa.

XS
SM
MD
LG