Uko wahagera

Ikibanza c’u Rwanda mu Bihugu Bibangamira Ubwisanzure bw’Itangazamakuru


Urutonde rwashyizwe ahagaragara n’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka, RSF, rugaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya nyuma ku isi bibangamira cyane ubwisanzure bw’itangazamakuru.

U Rwanda ruri mu bihugu 10 bya nyuma ku isi, bibangamira ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Urutonde rwashyizwe ahagaragara n’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka, RSF, rugaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya nyuma ku isi bibangamira cyane ubwisanzure bw’itangazamakuru. U Rwanda rufata umwanya w’169 mu bihugu 178. Ni narwo rufite umwanya wa nyuma mu gace k’Afrika y’iburasirazuba ruherereyemo.

Muri ibyo bihugu 10 bya nyuma bitagira ubwisanzure bw’itangazamakuru, u Rwanda rwisanga hamwe na Sudani, Ubushinwa, Koreya y’amajyaruguru na Eritereya ibiheruka byose, ifata umwanya wa nyuma w’i 178. Igihugu cya Namibie nicyo gifata umwanya wa hafi muri Afrika wa 21. Naho igihugu cya Tanzaniya nicyo giserukira ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba m’umwanya wa 41.

Umwe mu banyamakuru bandika mu binyamakuru byigenga mu Rwanda wabonye urwo rutonde, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko kuri we, abona ko u Rwanda rwabonye umwanya wa hafi. Ati ”Nta bwisanzure bw’itangazamakuru buteze kubaho mu Rwanda, mu gihe n’abaturage nta jambo bagira.” Yatubwiye ko bikwiye gutera guverinoma y’u Rwanda “ikimwaro” kubona n’igihugu cya Zimbabwe gifite ubwisanzure kuyirusha.

Undi cyakora we yadutangarije ko yibaza icyo RSF ishingiraho ikora urutonde buri mwaka. Ati ”Sindumva umunyamakuru n’umwe muri bagenzi babajije. ”Kuri we, asanga RSF yakabirije u Rwanda.

Mu mwaka wa 2010, itangazamakuru nti ryorohewe mu Rwanda. Umunyamakuru umwe mu Rwanda yarishwe arashwe. Uwo ni umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, Rugambage J. Leonard . Hari abanyamakuru babiri bafunzwe bayobora ikinyamakuru Umurabyo: Nkusi Uwimana Agnes na Mukakibibi Saidat. Ibinyamakuru byarahagaritswe: Ikinyamakuru Umuvugizi n’ikinyamakuru Umuseso, ndetse n’abayobozi babyo berekeje iy’ubuhungiro.

Mu mwaka wa 2009 u Rwanda rwari ku mwanya w’i 157. Rwasubiyeho inyuma imyanya 12 yose.

XS
SM
MD
LG