Uko wahagera

The New York Times Kivuga ko Trump Yishyuye $750 y'Imisoro muri 2016 na 2017


Ikinyamakuru The New York Times mu nkuru ndende cyashyize ahagaragara kiravuga ko Perezida Donald Trump yamaze imyaka igera ku 10 atishyura imisoro mbere y’uko yiyamamaza bwa mbere kuyobora Amerika.

Iyo nkuru yatangajwe ejobundi ku cyumweru igaragaza ko mu mwaka w’2016 ndetse n’uw’2017 Perezida Trump yarishye imisoro ingana n’amadolari y’Amerika 750 buri mwaka, ariko akaba atarishyuraga idolari na rimwe mu myaka 10 kuri 15 ibanziriza ukwiyamamaza kwe.

Nyuma y’imyaka hafi ine ubwo Donald Trump wari umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu yahuraga n’iki kibazo cy’inyerezwa ry’imisoro bwa mbere, cyongeye na none kandi kugaruka mbere y’amatora y’uyu mwaka mu gihe Bwana Trump na mukeba we umu Demokarate Joe Biden bitegura ikiganiro mpaka cyabo cya mbere ku mugoroba w’uyu wa kabiri.

Inkuru ndende ya The New York Times yo kuri iki cyumweru yatangajwe binyuze kuri internet, igaragaza ko Trump, umuherwe ukunze kwirata ubuhanga mu bijyanye n’ubucuruzi, mu mwaka wa 2016 yiyamamajemo yishyuye amadolari 750 mu kigega cy’imisoro cya leta, ndetse aza kwishyura andi nk’ayo muw’2017, umwaka we wa mbere w’ubuperezida.

Iki kinyamakuru kivuga ko cyasuzumye imisoro ya Bwana Trump mu gihe kingana n’imyaka 20, kigasanga uyu rurangiranwa mu by’imitungo itimukanwa, no mu biganiro bya televiziyo ubu wabaye umunyapolitiki yaratakaje miliyoni amagana z’amadolari binyuze mu masezerano y’ubucuruzi yakoraga, akagaragaza ko ntacyo yinjije ndetse ntagire icyo atanga mu birebana n’imisoro.

Bwana Trump, bihabanye n’abandi baperezida bayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu myaka 50 ishize, we yanze kugaragaza uko yagiye yishyura imisoro ku nyungu, avuga ko birimo gukorwaho igenzura n’ikigo cya leta gishinzwe imisoro y’imbere mu gihugu. Nyamara ubuyobozi bw’icyo kigo bwo buvuga ko butabuza usoreshwa kugaragaza amakuru yerekeranye n’uko yagiye yishyura umusoro.

Perezida Trump abajijwe ku byatangajwe mu nkuru ya New York Times, yavuze ko ibyo ari amakuru y’ibihuha.

The New York Times yagaragaje ko mu myaka igera kuri 20 ishize: nyuma yo kwinjiza amafaranga menshi, ikigereranyo cy’umusoro wa buri mwaka wa Bwana Trump wanganaga na miliyoni n’ibihumbi 400 z’amadolari buri mwaka. Iki kinyamakuru kandi kigaragaza ko Bwana Trump yinjije umutungo ungana na miliyoni 73 z’amadolari mu myaka 2 ye ya mbere ku butegetsi.

The New York Times kandi igaragaza ko uyu mukuru w’igihugu afite imyenda ya miliyoni zirenga 400 z’amadolari, igice kinini cyayo kikaba kigomba kwishyurwa mu gihe kitarenze imyaka ine iri imbere.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru arebana n’imisoro cyasuzumye cyayahawe n’isoko ziyafiteho uburenganzira, kandi ko cyo ubwacyo cyayigenzuriye kiyagereranya n’andi makuru asanzwe aboneka kuri buri wese uyashaka, cyo kimwe n’andi y’ibanga cyari cyarabonye mbere.

The New York Times yanditse ko igenzura yakoze ku mutungo Trump yinjije rigaragaza ko imyaka atagiye atangamo imisoro ahanini byagiye biterwa n’uko ibihombo yabaga yagaragaje ko yagize byabaga biruta kure umutungo winjiye muri iyo myaka.

Muri Amerika, amakuru arebana n’imisoro ntashyirwa ahagaragarira buri wese. Nyamara kuva ku bwa Perezida Richard Nixon mu myaka ya za 1970, abiyamamariza ubuperezida bagiye bashyira hanze amakuru arebana n’uko bishyuye imisiro ya leta ku bwende, bakanagaragaza ibijyanye n’amasezerano yabo mu by’imari, mu rwego rwo gukumira ko hagira ingorane zivuka zishingiye ku nyungu bwite.

Mu gushyira hanze iyi raporo, Bwana Dean Baquet, umwanditsi mukuru wa The New York Times, mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati: ”iyi raporo tuyitangaje kubera ko twizera ko abaturage bagomba gusobanukirwa neza n’ibijyanye n’abayobozi babo ndetse n’ababahagarariye-bakamenya ibyo bashyize imbere, ubunararibonye bwabo, ndetse n’ibijyanye n’imitungo yabo.”

Bwana Trump yarenze ku byari bimenyerewe mu kwiyamamaza kwe kwa 2016, ubwo yangaga kugaragaza amakuru yerekeranye n’ imisoro ye, avuga ko bitewe n’uko imisoro ye irimo gukorwaho igenzura n’ikigo cya leta gishinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, atashoboye kuyagaragaza, asezeranya ko umunsi azabyemererwa azabikora.

Nyamara icyo kigo IRS cyavuze ko muri icyo gihe ibyo bitari bibujijwe, ndetse ko abasoreshwa bemerewe kugaragaza ibijyanye n’imitungo yabo.

Ubwo yabazwaga kuri iyi ngingo mu kiganiro mpaka cyo mu kwa cyenda kwa 2016, Bwana Trump yagize ati: “Hafi buri munyamategeko wese avuga ko utashyira hanze imibare y’ibyo wungutse kugeza igihe igenzura rirangiriye.”

Kuri iki cyumweru ibyo yongeye kandi kubisubiriramo abanyamakuru, aho yagize ati:”iyo urimo gukorwaho igenzura ku mutungo, ntabwo ayo makuru wayashyira hanze.” Yongeye kandi kwizeza ko igihe kimwe azayatangaza

Bwana Trump yagize ati:”Ariko ndabibabwira ko niteguye kuyashyira hanze, Hari ibintu byinshi nteganya gushyira ahagaragara, kandi abantu bazatungurwa cyane.”

Ikinyamakuru The New York Times kivuga ko cyasoreje ubushakashatsi bwacyo ku ibaruwa cyandikiye umunyamategeko w’ikigo cy’ubucuruzi cya Trump ari we Alan Garten, wasubije ko “ibikubiye muri iyo raporo hafi byose atari ukuri”

Bwana Garten, nk’uko iki kinyamakuru kibivuga, mu nyandiko yagihaye yagize ati: ”Kuva mu myaka 10 ishize, Perezida Trump yishyuye imisoro ibarirwa muri miliyoni z’amadolari muri leta, harimo na za miliyoni yishyuye ku giti cye akimara gutanga kandidatire ye muw’2015.”

Bwana Biden ntiyagize icyo avuga ku byerekeranye n’imisoro ya Trump kuri iki cyumweru, ariko kandi, kimwe na Hillary Clinton waserukiye ishyaka ry’abademokarate muw’2016, uyu wahoze ari visi perezida w’Amerika yasabye Bwana Trump gushyira ahagaragara ibijyanye n’umusoro ku nyungu yinjije.

Mu kwezi kwa 7 k’uyu mwaka, Bwana Biden yanditse ati: ”Abanyamerika bakwiye kumenya ibyo Donald Trump arimo guhisha mu misoro ye ku nyungu.”

Joe Biden, wabaye visi perezida mu gihe cy’imyaka igera ku 8 kandi akaba yaramenyekanishaka amakuru yerekeranye n’imiroro, ku rubuga rwa internet rwagenewe ibikorwa bye byo kwiyamamaza yashyizeho inzandiko zigaragaza uko yagiye yinjiza amafaranga kuva mu mwaka wa 2016, 2017, ndetse na 2018.

Izo nzandiko, zikubiye hamwe n’iz’umugore we, Jill, zigaragaza ko mu mwaka w’2018 uwo muryango, wagombaga kwishyura imisoro ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika.

Uwo mubare wageze kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 700 muw’2017, naho mu mwaka w’2016, umwaka wa nyuma wa Biden nka Visi Perezida, umuryango we wagombaga kwishyura imisoro ingana n’amadolari ibihumbi 93,339.

Umukuru w’inteko nshingamategeko-umutwe w’abadepite, Madame Nancy Pelosi, kuri iki cyumweru yasohoye itangazo avuga ko, raporo ya The New York Times igaragaza ko abadepite bakwiye kwemererwa kubona makuru yerekeranye n’imisoro ya Bwana Trump kugira ngo bayakorere ubugenzuzi bwimbitse, ndetse agaragaza ko mu mushinga w’itegeko inteko yatoye mu mwaka ushize biteganijwemo ko abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu bategetswe kuzajya bagaragaza uburyo bishyuye imisoro ku nyungu, haba bo ubwabo ndetse n’ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Uwo mushinga w’itegeko washyikirijwe akanama ka Sena gashinzwe iby’umutungo, ariko ntacyo kawukozeho.

Mu gusubiza kuri iryo tegeko, Senateri Chuck Grassley, umurepubulikani ukuriye ako kanama mu mwaka ushize yavuze ko abademokarate bo mu nteko-umutwe w’abadepite barimo gushakisha amakuru yerekeranye n’imisoro ya Trump ku mpamvu za politiki. Bityo ko inshingano z’ubugenzuzi bagomba kuziharira urwego rwa leta rushinzwe imisoro, IRS.

Bwana Grassley yagize ati: “Ikibashishikaje ni ugukoresha ububasha bwabo-ngenzuzi mu gukusanya amakuru yose ashoboka ku birebana n’imitungo ya Perezida Trump.”

Urutonde rwashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize rukubiyemo ingingo zizaganirwaho mu kiganiro mpaka cy’abakandida-perezida cyo kuri uyu wa kabiri, ntirugaragaramo ibi byerekeranye n’imisoro. Ariko bijyanye n’amateka iyi ngingo ifite mu matora ya vuba aha, ikinyamakuru The New York Times, iyi ngingo kirayishyira mu zishobora kugarukwaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG