Uko wahagera

Susan Rice Yasabye Obama Kutamugira Sekreteri wa Leta


Ambasaderi Susan Rice w'Amerika muri ONU
Ambasaderi Susan Rice w'Amerika muri ONU
Ambasaderi w’Amerika muri ONU Susan Rice taliki ya 13 y’ukwa cumi n’abiri mu 2012 yasabye perezida Barack Obama gukura izina rye ku rutonde rw’abantu bashobora gusimbura Hillary Clinton, ucyuye igihe, ku mwanya wa sekreteri wa leta.

Kuri uwo munsi, perezida Obama yatangaje ko yemeye gukura izina rye ku bahabwa uwo mwanya. Yavuze ko Rice azakomeza guhagararira Amerika muri ONU, kandi akaba n’umwe mu bagize guverinoma ye.

Mw’ibaruwa yandikiye Obama yagura, Rice yavuze ko yishimiye kuba yari kuba yakwemezwa, ariko ko uwo mwanya utagomba guhindurwamo politiki nk’uko bimaze iminsi bikorwa.

Rice yari amaze iminsi ari kw’isonga y’abantu bashobora kuba sekreteri wa leta, kugeza aho atangiye kunengwa, kubera uko yasobanuye igitero cyakozwe kuri consulat y’Amerika mu mujyi wa Benghazi muri Libya. Byari taliki 11 y’ukwa cyenda uyu mwaka wa 2012, ubwo igitero cyahitanye abanyamerika bane, barimo Ambasaderi w’Amerika Christopher Stevens.

Abasenateri b’abarepublika b’Amerika bashinje Rice kuba yarasobanuye nabi amakuru y’ubutasi yerekeye uwaba yarateje icyo gitero, ubwo yumvikanishaga ko cyaturutse ku myigaragambyo yamagana videwo ivuga nabi Isilamu
XS
SM
MD
LG