Uko wahagera

Sudani: Urugomo rw'Amoko Rwongeye Kwaduka mu Ntara ya Darfur


Bamwe mu banyesudani begeranirijwe mu makambi yo hagati mu gihugu
Bamwe mu banyesudani begeranirijwe mu makambi yo hagati mu gihugu

Urugomo rwongeye kwaduka hagati y’amoko mu ntara ya Darfur muri Sudani, rwaguyemo abantu amagana abandi barakomereka. Ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, rirasaba ko umutekano urushaho kubungabungwa mu turere tuberamo ubushyamirane mu ntara ya Darfur, aho urugomo rwadutse hagati y’amakomine rwatumye abantu amagana batakaza ubuzima, abandi bagakomereka kandi imbaga nyamwinshi igata ibyayo.

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abagabo bafite intwaro bo mu bwoko Masalit n’abo mu miryango y’Abarabu mu cyumweru gishize mu nkambi y’abataye ibyabo mu burengerazuba bwa Darfur. Urwo rugomo byavuzwe ko rwaguyemo abantu 160, rugakomerekeramo 215.

Mu gitero gitandukanye n’icyo mu majyepfo ya Darfur kuwa mbere, imirwano hagati y’abagabo bitwaje intwaro n’abo mu bwoko Falata n’abo mu bw’aba Reizigat, byavuzwe ko bwahitanye abantu 72 na 73 bakomeretse.

Muri ibyo bitero byombi, umuvugizi w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, Ravina Shamdasani, avuga ko urugomo hagati y’amakomini rwaturutse k’iyicwa ry’umwe mu bantu bo mu miryango ishyamiranye.

Ibiro bya ONU bishinzwe uburenganzira bwa muntu birasaba guverinema ya Sudani kwihutira gukora ku buryo ingamba zayo ku rwego rw’igihugu zubahirizwa mu buryo bwuzuye, abasivili bakarindwa muri Darfur. Amategeko akubahirizwa, abantu ntibumve ko mu kuba nta mutekano uri mu karere bagomba kwihanira, kugeza aho ubushyamirane bumwe bwambukiranya amakomini, bugwamo abantu abandi bagata ibyabo.

Shamdasani yibukije ko guverinema yavuze ko izohereza abasilikare bashinzwe umutekano 12,000 mu karere. Yongeraho ariko ko ibi, bitari byaba. ONU yanasabye guverinema ya Sudani gukora amaperereza kuri ubwo bwicanyi kandi ababukoze bakagezwa mu butabera, ibyaha bakabihanirwa, ibyo ngo byaca umuco wo kwihanira no kwihorera mu baturage.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG