Uko wahagera

Sudani: CRS Igomba Guhagarika Ibikorwa Byayo Muri Darfur

Sudani: CRS Igomba Guhagarika Ibikorwa Byayo Muri Darfur
Sudani: CRS Igomba Guhagarika Ibikorwa Byayo Muri Darfur

Leta ya Sudani yirukanye Catholic Relief Services, CRS, muri Darfur. Leta ya Sudani irega uwo muryango wa kiliziya gatulika ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ko ngo yaba itanga za bibiliya mu Bayislamu bo muri Darfur. CRS irabihakana.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, CRS ivuga ko icyemezo cya leta ya Sudani kizatuma abantu barenga ibihumbi magana ane babura ibiribwa yabahaga buri kwezi. Irayisaba kwisubiraho ikayireka igakomeza gukora, cyangwa se kwerekana ubundi buryo abo bantu bavuye mu byabo batazicwa n’inzara.

Mu 2009, government ya Sudani yirukanye imiryango y’abatabazi cumi n’itatu. CRS yari umwe mu miryango yari yaragiye kuziba icyo cyuho.

Intambara yo muri Darfur, nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubyemeza, yashyize ku gasozi abantu miliyoni ebyili n’ibihumbi Magana arindwi. Imaze guhitana abandi ibihumbi magana atatu.

XS
SM
MD
LG