Uko wahagera

Sudani:Abafunzwe mu Bihe Bidasanzwe Barekuwe


Abanyasudani bishimiye ko minisitiri w’ingabo Awad Ibn Auf yasezeye ku buyobozi bw’Inzibacyuho. Bari imbere ya ministeri y’ingabo i Kartoum taliki 13/4/2019
Abanyasudani bishimiye ko minisitiri w’ingabo Awad Ibn Auf yasezeye ku buyobozi bw’Inzibacyuho. Bari imbere ya ministeri y’ingabo i Kartoum taliki 13/4/2019

Umuyobozi mushya w'inteko y’inzibacyuho ya Sudani yiyemeje gushyikiriza ubutegetsi guverinema ya gisivili mu gihe cy’imyaka ibiri. Yanakuyeho umukwabu w’ijoro.

Liyetona jenerali Abdel-Fattah Burhan yabitangaje mu ijambo rye rya mbere yavugiye kuri televisiyo. Nibwo yanategetse ko abafunzwe bose hakurijwe amategeko y’ibihe bidasanzwe ya perezida wakuwe ku butegetsi Omar al-Bashir barekurwa.

Icyo ni kimwe mu bimenyetso biheruka, byerekena ukuntu imyigaragambyo y’abashyigikiye demokarasi muri Sudani irimo kugabanya ijambo ry’igisilikare ryavugaga rikijyana muri icyo gihugu gikize kuri peteroli.

Ibyatangajwe na Liyetona jenerali Abdel-Fattah Burhan, bije nyuma y’uko umukuru wa serivise z’iperereza Salah Abdallah Mohamed Saleh asezeye ku mirimo kuwa gatandatu. Wari umunsi umwe nyuma y’uko minisitiri w’ingabo yikuye ku mirimo, igisilikare kimaze gukuraho perezida Bashir.

Inteko y’ubuyobozi bw’inzibacyuho, mu itangazo yavuze ko umuyobozi wayo Abdel Fattah al-Burhan yemeye ugusezera kwa Saleh, usanzwe uzwi nka Salah Gosh.

Gosh yayoboye ikigo cy’igihugu cyatinywaga cy’iperereza na serivisi z’umutekano kandi yakurikiranaga ibikorwa byahutazaga bihiga abigaragambyaga bagize uruhare mu mezi ane y’imyigaragambyo, yayiye igwamo abantu. Niyo yatumye ingabo kuwa kane zikuraho al-Bashir.

Hagati aho Amerika irasaba abayobozi bashya ba Sudani, gushyira ubutegetsi mu biganza by’abasivili mu gihe kiri munsi y’imyaka ibiri. Umuryango w’ubumwe bw’ubulayi nawo wahamagariye Sudani kwihutira gushyikiriza abasivili ubuyobozi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG