Uko wahagera

Muri Sudan y'Epfo inyeshyamba ziraregwa Kwica Abasivili


Ibihumbi by'abaturage ba Sudan y'Epfo bakuwe mu byabo
Ibihumbi by'abaturage ba Sudan y'Epfo bakuwe mu byabo

Abagenzuzi b’Umuryango w’abibumbye barashinja inyenshyamba mu gihugu cya Sudan y’Epfo, ubwicanyi bwahitanye abasivili barenga 300 mu mujyi wa Bentiu uri muri leta ya Unity.

Nkuko raporo yabo bagenzuzi ibigaragagaza, inyeshyamba zigometse ku ishyaka SPLM zishe abantu 287 bari mu musigiti wa Bentiu n’abandi 19 biciwe mu bitaro mu kwezi kwa kane.

Umuvugizi w’inyeshyamba Lul Raui Koang yahakanye ibivugwa muri iyo raporo, avuga ko abavugwa bishwe ari abarwanyi b’umutwe wa The Justice and Equality Movement. Uwo mutwe ngo wari ufatanyije n’ingabo z’igihugu.

Ariko abagenzuzi bo bemeza ko amakuru yabo ashyingiye ku bimenyetso n’ubuhamya byakusanyijwe nyuma y’ibyo bitero.Iyo raporo na none iratunga agatoki imitwe ishyigikiwe na guverinoma, bavugako yishe abantu 47 ku nyubako za L’ONU mu mujyi wa Bor. Iyo raporo ikomeza ivuga ko ubwo bwicanyi bushobora gukurikiranwa nkicyaha cy’intambara.

Hashize hafi umwaka wose muri Sudan y’Epfo havugwa imvururu nyuma y’ubushyamirane hagati ya Prezida Salva Kiir, na Riek Machar wari umwungirije. Ibibazo byabo ahanini bishingiye ku moko. Abo mu bwoko bwa ba Dinka bashyigikiye Salva Kiir mu gihe aba Nuer bo bashyigikiye Riek Machar.

Iyo mirwano imaze guhitana ibihumbi by’abaturage abandi basaga miliyoni bakuwe mu byabo.

XS
SM
MD
LG