Uko wahagera

Somalia: Inteko Ishinga Amategeko Ikwiye Undi Mwaka Umwe Gusa


Somali President Abdullahi Yusuf (L) and Parliament Speaker Sharif Hassan Sheikh Aden (R) (file photo)
Somali President Abdullahi Yusuf (L) and Parliament Speaker Sharif Hassan Sheikh Aden (R) (file photo)

Inzibacyuho izarangira mu kwezi kwa munani 2011 muri Somalia. Mu minsi ishize, inteko ishinga amategeko yiyongeje ikindi gihe cy’imyaka itatu.

Inzibacyuho izarangira mu kwezi kwa munani 2011 muri Somalia. Mu minsi ishize, inteko ishinga amategeko yiyongeje ikindi gihe cy’imyaka itatu. Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe banenze icyo cyemezo bavuga ko imyaka itatu ari myinshi cyane nta matora abaye. Governement ya Somalia yahise isaba inteko ishinga ametegeko kwiyongeza umwaka umwe rukumbi. Ministri w’ubwiyunge no gutegura itegekonshinga rishya, Mohamud Bonow, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko amezi 12 ahagije ndetse no ku yandi mashami yose ya leta. Ati: “Imilimo yose government y’inzibacyuho yari ishinzwe kurangiza izaba itunganijwe.” Muri iyo milimo harimo kurangiza umushinga w’itegekonshinga rishya.

Governement y’inzibacyuho ya Somalia ihora mu ntambara n’intagondwa z’umutwe al-Shabab. Ariko mu minsi ishize, ingabo zayo, zifatanije n’iz’Afrika yunze ubumwe AMISOM, bigaruriye bimwe mu birindiro bikomeye bya al-Shabab mu murwa mukuru Mogadishu.

XS
SM
MD
LG