Uko wahagera

Siriya: Perezida Bashar al-Assad Yatoreye mu Mujyi wa Douma


Muri iri tora yiteze gutsindiramo manda ya kane perezida Bashar al-Assad yahisemo kujya gutorera i Douma ahaketswe igitero cy’ubumara mu 2018 bigatuma ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bihagaba ibitero by’indege.

Guverinema ya Siriya ivuga ko iryo tora rigaragaza ko Siriya ikora uko bisanzwe, n’ubwo irimo intambara imaze imyaka icumi. Iyo mirwano yahitanye abantu ibihumbi amagana kandi yakuye miliyoni 11 mu byabo. Ni ukuvuga icya kabiri cy’abaturage ba Siriya bavuye mu ngo zabo.

Uyu munsi, Assad amaze gutora yagize ati: “Siriya ni icyo bajyaga bagerageza kwamamaza, umujyi umwe uhanganye n’undi, abibumbiye mu kintu runaka barwanya abari mu kindi cyangwa intambara y’abaturage, uyu munsi turi i Douma twerekana ko Abanyasiriya ari umuntu umwe”.

Itora ryabaye mu buryo bwigenga hadakurikijwe inzira y’amahoro yatangijwe na ONU, isaba amatora yagenzurwa n’amahanga ku buryo byafasha kugera kw’itegeko nshinga rishya n’ubwumvikane muri politiki.

Cyakora mu bindi bice nko mu mujyi wa Deraa, mu majyepfo y’igihugu, ahabereye imyigaragambyo ya mbere yarwanyaga Assad, abayobozi baho bahamagariye imyigaragambyo rusange yo kwerekana ko bamaganye itora.

Mu ntara ya Idlib, mu majyaruguru y’uburengerazuba, aho Turukiya yashyigikiye imitwe itandukanye irwanya ubutegetsi, ari naho abantu byibura miliyoni eshatu muri abo bahungiye bombe za Assad, bihereje imihanda bamagana iryo tora bise “ikinamico”.

Mu majyaruguru y’uburasirazuba, aho ingabo z’Abakurde zishyikiwe n’Amerika, mu ntara ifite ubwigenge bucagase ikize kuri lisansi, abategetsi bafunze imipaka y’uduce dufitwe na guverinema kugira ngo bakumire abajya ku biro by’amatora muri ibyo bice.

Bavuze ko iri tora ari iryo gusubiza inyuma ubwiyunge na ba nyakamwe b’abakurde, ubwoko bumaze imyaka mirongo buhezwa n’ubuyobozi bw’ishyaka rimwe, ritekereza ko igihugu ari icy’abarabu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG