Uko wahagera

Siriya Ivuga ko Abantu 4 Bahitanywe n’Igitero cya Mbere cya Isiraheli


Siriya iravuga ko abantu bane bahitanywe n’igitero cya mbere cya Isiraheli kuva Biden atangiye kuyobora Leta zunze ubumwe bw’Amerika. Abashinzwe kurinda ikirere cya Siriya basubije ….nk’uko babyise “ubushotoranyi bwa Isiraheli” mu karere uyu munsi kuwa gatanu. Igitero cyaguyemo abantu bane bo mu muryango umwe nk’uko itangazamakuru rya Leta ya Siriya ryabivuze.

Isiraheli yagabye ibitero bibarirwa mu magana muri Siriya muri iyi myaka ishize, ku bakekwaho kuba abasilikare ba Irani boherejwe cyangwa intwaro zashyikirijwe abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah b’abanyalibani bashyigikiwe na Irani.

Amakuru aturuka mu karere avuga ko ibitero nk’ibyo byiyongeree mu byumweru bya nyuma, Donald Trump ari hafi kuva ku buyobozi bw’Amerika.Ibyo bitero bishya biramutse byemejwe, byaba bibaye ibya mbere kuva Biden agiye ku buyobozi, kuri uyu wa gatatu. Isiraheli yishimiye inkunga ya Trump, itegereje kureba niba ubuyobozi bushya buzongera gusuzuma ingamba z’Amerika mu burasirazuba bwo hagati.

Isiraheli yanze kugira icyo ivuga ku byatangajwe na Siriya ko “abashinzwe kurinda ikirere bayo bahanganye na misile z’umwanzi bakazihanura hafi ya zose”. Igisilikare cyabwiye itangazamakuru rya Siriya ko hari hafi mu ma saa kumi za mu gitondo, ubwo umwanzi, “Isiraheli” yagabye ibitero by’indege hakoreshejwe za misile zaturuka mu cyerekezo cy’umujyi wa Tripoli muri Libani, zerekeza ahari ubuyobozi bw’umujyi wa Hama.

Nta bisobanuro cyakora batanze mu bijyanye n’abari bibasiwe.

Umugabo, umugore we n’abana babo babiri bahitanywe n’ibyo bitero, abandi basivili bane barakomereka, ubwo amazu atatu yashwanyaguritse nk’uko amakuru aturuka mu gisilikare cya Siriya yabivuze.Isiraheli, mbere yari yaravuze ko ibitero bya yo muri Siriya, ari ngombwa mu kurinda ibirindiro byayo mu majyaruguru, umwanzi wayo, Irani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG