Uko wahagera

Sierra Leone: Abategetsi Bane Bahagaritswe ku Kazi Bashinjwa Ruswa


Perezida Julius Maada Bio
Perezida Julius Maada Bio

Perezidansi ya Sierra Leone yatangaje ko Minisitiri w’Umurimo hamwe n’abandi bategetsi batatu muri guverinema, bahagaritswe ku kazi baregwa ruswa mu bijyanye n’infashanyo y’umuceri watanzwe n’Ubushinwa.

Ibiro bya Perezida Julius Maada Bio, mw’itangazo byavuze ko minisitiri Apha Timbo yahagaritswe kubera icyo bise “ibikorwa bigayitse”.

Ibyo biro bivuga ko abo bayobozi barigishije “Umuceri Mwinshi” watanzwe n’igihugu cy’Ubushinwa.

Timbo wahoze ari minisitiri w’Uburezi, yahagaritswe hamwe n’abayobozi batatu bo muri iyo minisiteri.

Yusuf Sandi, umuvugizi wa Perezida Bio, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko, abayobozi bashinzwe kurwanya ruswa barimo gukora iperereza.

Timbo ntiyahise aboneka ngo agire icyo abivugaho.

Sierra Leone ni kimwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi kw’isi kandi kiracyarimo kwisubira nyuma y’imyaka hafi 20 kimaze kivuye mu ntambara. Iyo ntambara yatwaye ubuzima bw’abantu 120,000.

Icyo gihugu gikize kuri Diyama cyakolonijwe n’Ubwongereza, kiza ku mwanya w’i 120 mu bihugu 180, ku rutonde ruheruka rw’umuryango Transparency International ku bibazo bya ruswa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG