Uko wahagera

Senegali: Ubwato Bwiyubitse Abarenga 48 Baburirwa Irengero


Abimukira bagerageza kugera mu birwa bya Esipanye
Abimukira bagerageza kugera mu birwa bya Esipanye

Abo bantu baburiwe irengero ejo kuwa gatanu, ubwo ubwato bwari bupakiye abarenga 60, bwarengeje urugero, bwibirinduraga hafi y’inkombe z’amajyaruguru ya Senegali. Byavuzwe mw’itangazo ry’igisilikare cya Senegali.

Ubwato bw’abasilikare bakorera mu mazi, bwatabaye abagenzi 11, bukura n’umurambo mu mazi, nyuma yo kubona impuruza ko hari ubwato bwiyubitse mu bilometero 35 uvuye ku ruzi rwa Senegali.

Abatabawe barimo abanyasenegali 8 n’abanyagambiya 3 nk’uko igisilikare kibivuga.

Icyo gisilikare cyavuze ko ibikorwa byo gushakisha abo bantu no kubatabara bikomeje, ariko nta bindi bisobanuro batanze ku bijyanye n’abo bagenzi n’aho bari berekeje.

Uyu mwaka, umubare w’abimukira banyura inzira z’inzitane baturutse muri Afurika y'uburasirazuba bajya mu birwa bya Esipanye, wariyongereye. Akenshi baba bari mu bwato bupakiye bwarengeje urugero ari nta n’icyizere kuri moteri zabwo.

Kuva kw’italiki ya mbere y’ukwezi kwa mbere kugeza kuya 30 y’ukwezi kwa karindwi, abantu byibura 7,531 babashije kugera muri ibyo birwa baturutse mu burengerazuba bw’Afurika nk’uko imibare itangazwa na guverinema ya Esipanye ibigaragaza. Iyo mibare yerekana ko biyongereye ku gipimo cy’i 136 kw’ijana ugereranyije n’igihe kimwe mu mwaka ushize wa 2020.

Abenshi cyakora, ntibagerayo. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa munani, abantu bagera muri 47, barimo abana batatu, byumvikanye ko bapfuye, ubwo ubwato bwari buturutse mu burengerazuba bwa Sahara bwerekeza mu birwa bya Esipanye, bwagiraga ibibazo bya moteri. ((Reuters))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG