Uko wahagera

Senegali: Sonko Atwara Abatavuga Rumwe n'Ubutegetsi Yarekuwe


Ousmane Sonko Atwara Abatavuga Rumwe n'Ubutegetsi bwa Senegali

Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Senegali, Ousmane Sonko, yashinjwe n’urukiko arekurwa atanze ingurane uyu munsi kuwa mbere, mu gihe ategereje kuburanishwa ibyaha byo gufata ku ngufu byateje imyigaragambyo irimo urugomo.

Irekurwa rya Sonko rishobora koroshya umwuka mubi wadutse mu cyumweru gishize muri icyo gihugu ahanini cyaranzwemo demokarasi mu burengerazuba bw’Afurika. Abigaragambyaga basakiranye na polisi mu cyumweru gishize. Abantu umunani bahasize ubuzima nk’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wabivuze uyu munsi kuwa mbere.

Cheikh Koureyssi Ba yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Sonko yunganira mu mategeko, yashinjwe gufata ku ngufu no gukangisha urupfu kandi ko yatashye iwe, akazacungirwa hafi n’ubutabera.

Uyu wa mbere abantu amagana bari bateraniye hanze y’urukiko bazunguza amabendera kandi baririmba ngo “Sonko narekurwe”, mbere y’uko batangira urugendo. Abamushyigikiye bahamagariye iminsi itatu y’imyigaragambyo mu gihugu hose muri iki cyumweru.

Mu gice kinini cy’umurwa mukuru Dakar bari baryamiye amajanja, bikekwa ko hashobora kongera kuba urugomo. Imodoka za gisirikare zazengurukaga imihanda y’umujyi.

Sonko waje ku mwanya wa gatatu mu matora ya perezida mu mwaka wa 2019, yari yatawe muri yombi nyuma y’uko umukozi wo mu nzu y’urwogoshero amureze kumufata ku ngufu. Sonko yarabihakanye kandi avuga ko ari uburyo Perezida Macky Sall yagerageje mu guhana abo bahanganye muri politiki. Guverinema ibi irabihakana.

Cyakora hari benshi badashira amakenga ibyo Sonko aregwa, kubera ko abandi babiri bakomeye bahanganye na Sall mbere, bibasiwe n’ibyaha by’urugomo bashinjwaga, bibabuza kwiyamamaza mw’itora rya perezida ryo mu mwaka wa 2019.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG