Uko wahagera

Sena y’Amerika Iriga ku Bubasha bwa Perezida ku Ntwaro Kirimbuzi


Uyu munsi, komite y’ububanyi n’amahanga ya Sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika irakora inama ku bubasha bwa perezida w’igihugu bwo gukoresha intwaro za kirimbuzi ku kindi gihugu cy’amahanga. Ni ubwa mbere mu myaka irenga 40 Inteko ishinga amategeko igize bene izi mpaka.

Uko biteganijwe kugeza ubu, mbere y’uko perezida atanga itegeko ryo gukoresha intwaro kirimbuzi, abanza kugisha inama abakuru b’igisilikali n’abayobozi b’abasivili. Ariko ni we wenyine wifatira icyemezo.

Komite y’ububanyi n’amahanga ya Sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika iteranye kuri iki kibazo mu gihe Perezida Donald Trump n’umukuru w’ikirenga wa Koreya ya ruguru badasiba gutukana. Ibi kandi byongereye impungenge z’uko hashobora kuba intambara y’intwaro kirimbuzi hagati y’ibihugu byombi.

Bamwe mu ntumwa za rubanda bo mu ishyaka ry’Abademokarate, Depite Ted Lieu na Senateri Ed Markey, batanze umushinga w’itegeko ryo kwambura umukuru w’igihugu ububasha bwo gukoresha intwaro kirimbuzi, mu gihe atabuhawe ku buryo busobanutse neza, n’Inteko ishinga amategeko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG