Muri Myanmar, umuyobozi w'umusivili Aung San Suu Kyi wahiritswe ku butegetsi, yasubiye mu rukiko kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru Naypyidaw, kwisobanura ku byaha bya ruswa akurikiranyweho. Yarezwe n'igisirikare cyamuhiritse ku butegetsi mu ntangiriro z'uyu mwaka.
Abunganira Suu Kyi mu by'amategeko babwiye abanyamakuru ko urukiko rwumvise abatangabuhamya babiri bemeza ko yishe itegeko ry'igihugu rirebana n'imyitwarire yo mu gihe cy'ibiza, ubwo yarengaga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 akiyamamaza mu matora y'abadepite umwaka ushize.
Ikirego cya kabiri cyari icy'uko Suu Kyi yishe itegeko rigenga itumamanaho muri icyo gihugu. Abanyamategeko bo ku mpande zombi bajyaga impaka ku buhamya bwatanzwe n'umwe mu batangabuhamya batatu bahamagajwe.
Ku kirego cya gatatu ari na cyo cya nyuma yaburanyeho uyu munsi, Suu Kyi yisobanuraga ku byerekeye itegeko rigenga gusohora no kwinjiza ibintu mu gihugu. Bivugwa ko hari radiyo esheshatu zikoreshwa mu itumanaho zinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Inyandiko ya polisi igaragaza ko zafatiwe iwe mu rugo mu murwa mukuru Naypyitaw mu gihe cyo kumusaka.
Suu Kyi, wigeze guhabwa ishimwe ry'amahoro ryitiriwe Nobel, afunzwe kuva mu ntangiriro z'ukwezi kwa kabiri uyu mwaka ubwo leta yari ayoboye ya gisivili yahirikwaga hashize amezi atatu gusa ishyaka rye rya National League for Democracy ryegukanye intsinzi mu matora yabaye muri icyo gihugu.
Igisirikare cyamuhiritse ku butegetsi cyavuze ko cyabitewe n'uko amatora yabaye mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize yaranzwe n'inenge nko kwiba amajwi. Ariko komisiyo ishinzwe amatora muri Myanmar yarabihakanye.
Facebook Forum