Uko wahagera

Libani: Saad Hariri Aracyari Minisitiri w’Intebe


Saad Hariri ari kumwe na Perezida wa Libani Michel Aoun
Saad Hariri ari kumwe na Perezida wa Libani Michel Aoun

Minisitiri w’intebe wa Libani, Saad Hariri, wari umaze ibyumeru bibili yeguye, yisubiyeho avuga ko akiri mu milimo ye, abisabwe na perezida wa Repubulika ya Libani, Michel Aoun.

Ku italiki ya kane y’uku kwezi, ku buryo butunguranye, Saad Hariri, ari i Riyad muri Arabiya Sawudite, yasomye itangazo kuri televiziyo avuga ko yeguye. Mu ijambo rye, yasobanuye ko afite impungenge zo kwicwa mu gihugu cye, kandi ko nta bubasha afite kubera uburyo “umutwe wa Hezbollah na Irani, inshuti magara ya Hezbollah, bigaruriye Libani, ndetse n’uruhare rwabo bafite mu ntambara zo mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.”

Saad Hariri ntiyumvikana na gato na Hezbollah kandi nayo iri muri guverinoma ye. Mu 2011, Hezbollah yahiritse guverinoma ya mbere Saad Hariri yari ayoboye kuva mu 2009. Icyo gihe, Hariri nabwo yarahunze, agaruka mu gihugu cye mu 2016.

Akimara kumva itangazo rya minisitiri w’intebe we, Perezida Aoun yahise atangaza ko atabyemeye. Yasobanuye ko kuri we Hariri ateguye ku bushake bwe, ahubwo ko yari imfungwa ya leta y’Arabiya Sawudite, yabimutegetse. Michel Aoun yavuze ko azemera kwegura kwa minisitiri w’intebe we ari uko agarutse mu gihugu bakivuganira amaso mu yandi.

Saad Hariri yabanje kuguma muri Arabiya Sawudite. Nyuma yagiye mu Bufaransa no mu Misiri. Yasubiye muri Libani ejo kuwa kabili. Uyu munsi, yasobanuye ko we n’umukuru w’igihugu bihaye igihe cyo kuganira birambuye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG