Uko wahagera

Umunyepolitiki Ntaganda Gukomeza Gukurikiranwa Ari mu Buroko


Ubushinjacyaha burasaba ko umunyepolitiki Ntaganda, yakomeza gukurikiranwa ari mu buroko.

Ubushinjacyaha burasaba ko umunyepolitiki Ntaganda, yakomeza gukurikiranwa ari mu buroko. Umugore umwe, abagabo 8, bagizwe na batatu bo muri FDU Inkingi na 6 bo muri PS Imberakuri, nibo ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’urukiko. Iryo tsinda ririmo bamwe mu bayobozi k’urwego rw’igihugu bayo mashyaka atavuga rumwe n’ubutegesti mu Rwanda barimo na Me Ntaganda Bernard washinze ishyaka PS Imberakuri. Bose bagejejwe k’urukiko bari mu mapingu, cyakora bagiye kuburana bayabakuramo.

Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko n’ubushinjacyaha, bwabasabiraga gukomeza gufungwa by’agateganyo. Bateruye ikibazo gikomeye cy’uburyo bafunzwemo bubi cyane bubangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Kuri Me Ntaganda , yabwiye urukiko ko agifungiwe kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, nta kibazo yari afite. Ko ibintu byabaye bibi cyane guhera ku wa mbere w’icyumweru gishize, ubwo yimurirwaga kuri sitasiyo ya Polisi i Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Yavuze ko kuva yakwimurirwa aho yahuye n’ibibazo by’ubuzima bitoroshye. Ashyirwa mu kato, ni ukuvuga ahantu afungiwe wenyine. Aho hantu yavuze ko hatabona, nta rumuri hafite. Ubwo buryo afunzwemo, yasobanuriye urukiko ko butamwemerera kugira icyo ashyira ku munwa atunzwe n’amazi yonyine, kandi ko butanamwemerera no kuba yagoheka umusaya n’umunsi n’umwe. Yavuze ko ahantu afungiwe hari imibu, hakaba ikiguri cy’ibiheri hakanaba n’ibibwa bitagira uko bingana. Kuri ibyo, yavuze ko bigerekaho n’uko yirirwa akanarara afunzwe amapingu k’uburyo adashobora kunyeganyega na gato. Yanabwiye urukiko ko uburyo afunzwemo bwatangiye kumugiraho ingaruka zikomeye, z’ubuhumyi, bitewe n’uko hatabona.

Umwe mu bo bafatiwe hamwe, nawe yabwiye urukiko ko arwaye bikomeye k’uburyo nta buvuzi abona ko bwasaba polisi ikamuvuza hakiri kare ataratakaza ubuzima. Bose uko ari 9 babwiye Me Gashabana Gatera ubunganira ko yabwira urukiko ikibazo cy’uburyo bubi cyane bafunzwemo, aho bahora bafunze amapingu. Urukiko rwavuze ko icyo kibazo bacyirushyikiriza uyu munsi, kubera ko bacyizanye batinze ijoro riguye.

Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha bitandukanye. Kuri Me Ntaganda bumukurikiranyeho ibyaha byo kuvutsa umudendezo igihugu, gukurura amacakubiri, kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo itemewe.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bufite impamvu zikomeye zituma bucyeka ko yabikoze. Izo mpamvu bwavuze ko ari imvugo yagiye atangaza mu manama ndetse no ku maradiyo kimwe na raporo y’umutwe wa sena yakoze iperereza ku magambo no kubikorwa bya Me Ntaganda.

Naho ku bandi 8 ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, no gukora imyigaragambyo itemewe. Bwasabye ko bose uko ari 9 bakomeza gukurikiranwa bari mu buroko, kubera ko barekuwe batoroka ubutabera, bakanakomeza gukora ibyaha bubakurikiranyeho.

Me Ntaganda ari nawe wireguye wenyine muri 9, yahakanye i byaha byose, abwira urukiko ashimangira ko urubanza rwe ari politiki. Bikagaragazwa n’uko ubushinjacyaha bugendera ku magambo yavuze anenga ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ati” Nk’umuntu utavuga rumwe na FPR sinshinzwe kuyicyeza.” Yanashimangiye ko akiri Perezida fondateur wa PS imberakuri. Yanarubwiye ko yafashwe akanafungwa mu buryo bwa kiboko bunyuranije n’amategeko ko yakurikiranwa ari hanze. Mu gusoza yabwiye urukiko ko urubanza rwe ari politiki, rushobora kuba ikizamini k’ubutabera bw’u Rwanda aho bugomba kwerekana ko bwigenga budakoreshwa na FPR.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rugizwe n’abacamanza batatu, rwavuze ko uru rubanza rukomeza uyu munsi, abandi 8 basigaye nabo biregura.

XS
SM
MD
LG