Uko wahagera

Maitre Ntaganda Bernard Muri Yombi


Ifatwa rya Me Ntaganda ryabaye ku munsi wo gutangira igikorwa cyo gutanga kandidatire k’umwanya w’umukuru w’igihugu.

Posi y’u Rwanda, yataye muri yombi umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegesti mu Rwanda Maitre Ntaganda Bernard. Me Ntaganda Bernard washinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegesti mu Rwanda, PS Imberakuri, kandi ryamaze no kwemerwa, yatawe muri yombi. Umwe mu babihagazeho, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko yagabwaho igitero mu rukerera rw’ejo, n’abapolisi bari buzuye imodoka nini ya Tata. Bishe inzugi z’inzu ye, binjira ku ngufu, bahita bamutwara.

Ifatwa rya Me Ntaganda ryabaye ku munsi wo gutangira igikorwa cyo gutanga kandidatire k’umwanya w’umukuru w’igihugu. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegesti mu Rwanda yose uko ari atatu, PS Imberakuri , FDU Inkingj, n’irirengera ibidukikije, yari yateguye imyigaragambyo yo kwamagana amatora y’umukuru w’igihugu yo ku ya 9 z’ukwezi kwa 8.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Me Ntaganda yerekanye ko atishimiye ko yabujijwe kwitabira ayo matora. Agaragaza kandi ko FDU Inkingi n’irirengera ibidukikije yabujijwe kwiyandikisha, naho PS Imberakuri igacibwamo ibice, hagamije kuburizamo ko Me Ntaganda azahatana muri ayo matora.

Mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi wa Kigali aho abayoboke bayo mashyaka bagombaga kwigaragambiriza, twarahageze tuhasanga abapolisi benshi k’uburyo budasanzwe, bazinduwe no kuburizamo iyo myigaragambyo. Polisi yagose ahantu hose abigaragambya bari guhurira. Umuvugizi wa polisi yadutangarije ko bataye muri yombi abantu bagera kuri 30 mu bari bitabiriye icyo gikorwa .

Iyo myigaragambyo yagombaga gukorwa mu gihe umukandida Paul Kagame w’ishyaka riri k’ubutegetsi yashyikirizaga kandidatire komisiyo y’igihugu ijejwe amatora yo kwiyamamariza manda ya kabiri k’umwanya w’umukuru w’igihugu.

Posisi y’igihugu kandi yanasatse ku biro by’ubuyobozi bwa PS Imberakuri. Umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda wahageze, akanahakubitrwa, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko yasanze polisi iterera hejuru ibintu byose byari muri iyo nzu.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Eric Kayiranga, yadutangarije ko batwaye ibintu byari kuri ibyo biro, nk’ ibimenyetso by’ibyaha bitandukanye me Ntaganda Bernard akekwaho. Ibyo byaha polisi ivuga yabikoze mu mvugo yagiye atangaza, ivuga ko ari nyandagazi, ituka abandi banyepolitiki, ihembera amacakubiri n’amakimbirane mu Banyarwanda. Ibi byaha byari bisanzweho yanabishinjwe na Sena y’u Rwanda, hiyongereyeho ibyaha bishya byo kurema udutsiko tugamije guhungabanya umudendezo w’u Rwanda. N’icyindi caha cyo kuba ariwe wari inyuma y’igikorwa cyashatse guhitana Mukabunani Christine, umutegarugori uyobora igice cya PS Imberakuri cyiyomoye kuri Me Ntaganda. Kuri icyi cyaha, mbere polisi yari yataye muri yombi Pasteri Hakizimfura Noheli, ivuga ko ariwe ukiri inyuma.

Me Ntaganda Bernard wari waremejwe n’ishyaka PS Imberakuri ritaracikamo ibice ko ari we uzaribera umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo ku ya 9 z’ukwezi kwa 8. Umuvugizi wa polisi yatubwiye ko Me Ntaganda ubu afungiwe kuri CID ku kicaro gikuru cya polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

XS
SM
MD
LG