Uko wahagera

Urujijo ku Rupfu rw'Umugabo Warashwe na Polisi y'u Rwanda


Bonaventure Karekezi ni Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'uburengerazuba
Bonaventure Karekezi ni Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'uburengerazuba

Umuryango wa Jean Damascène Niyonzima ntuvuga rumwe n’inzego z’igipolisi ku mvano y’urupfu rwe. Polisi y'u Rwanda iravuga ko uyu yarashwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho avuye kwiba agashaka kurwanya abapolisi, mu gihe abo mu muryango n’abaturanyi bavuga ko amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye amaze iminsi 4 mu maboko ya polisi.

Niyonzima Jean Damascène wari utuye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi vyatanguye kuvugwa ko yapfuye ku cyumweru tariki ya 19 y’uku kwezi kwa kane binyuze mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere CIP Bonaventure Karekezi uvugira igipolisi mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko yarashwe muri masaha y’igicuku ashyira urukerera ahagana isaa munani z’ijoro.

Uyu muvugizi wa polisi agakomeza avuga ko nyakwigendera yafatanywe bimwe mu byuma by’ikoranabuhanga yari yibye mu kagari ka Kamashangi gaturanye n’aka Gihundwe yari asanzwe atuyemo; ibyo igipolisi kivuga ko yafatanwe birimo televiziyo, nyuma agashaka kurwanya umupolisi amukubita icyuma cya "fer-a-beton" yari yitwaje, undi nawe amurasa mu buryo bwo kwitabara ahita apfa.

Ibi ariko Madame Nyiranzeyimana Christine, umugore wa nyakwigendera ntiyemeranya nabyo. We avuga ko yatunguwe no kumva ko umugabo we yarashwe avuye kwiba, nyamara yari mu maboko y’igipolisi cyamutwaye ku itariki ya 15, ni ukuvuga iminsi 4 mbere y’urupfu rwe.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bwana Niyonzima mbere y’uko yicwa arashwe n’igipolisi kandi anemezwa na bamwe mu baturanyi barimo n’abari kumwe nawe ubwo imodoka y’igipolisi yamutwaraga imukuye ku muhanda.

Yaba umuryango we n’abaturanyi bakavuga ko batiyumvisha uburyo uyu Niyonzima yaba yaratorotse inzego za polisi zari zimufite akajya kwiba. Abo rero bagasaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rw’umuntu wabo bagahabwa ubutabera.

Ijwi ry'Amerika ryagerageje kuvugana n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ku birebana n’iri perereza umuryango n’abaturanyi ba Bwana Niyonzima basaba ko ryakorwa. Madame Marie Michelle Umuhoza uvugira uru rwego yadusobanuriye ko agiye gushaka amakuru arebana n’iyi dosiye akaza kutuvugisha; nyuma twagerageje kumuhamagara ku murongo wa telefone ntibyadukundira kuko ititabwaga, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyabusubije.

Iki kibazo cy’abakurikiranweho ibyaha bicwa barashwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda bikavugwa ko bagerageje kuzirwanya si gishya haba aha mu karere ka Rusizi yewe no mu tundi turere tw’u Rwanda; bamwe bakanashinja izo nzego gukoresha ingufu z’umurengera, uretse ko hari n’abatabura kwibaza impamvu aba bataraswa mu buryo bwo kubaca intege bitarindiriye ko bicwa.

Aha ariko urwego rw’igipolisi rugaragara kenshi muri ibyo bikorwa rukunze kumvikana ruvuga ko mu gihe umupolisi uri mu kazi asagariwe n’ukekwaho icyaha yemerewe kwitabara mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thémistocles Mutijima

Urujijo ku Rupfu rw'Umugabo w'Imyaka 28 Yarashwe na Polisi
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:03 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG