Uko wahagera

Rwanda: Urubanza rw'Umunyemali Alfred Nkubiri Rwasubitswe


Bisunze ingingo z’amategeko, abunganira Nkubiri basobanuye ko nta muntu ushobora gukurikiranwa mu manza z’inshinjabyaha kubera kunanirwa kwishyura umwenda gusa.

Umunyemari ukomeye w’umunyarwanda Bwana Alfred Nkubiri n’abanyamategeko bamwunganira barasaba umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo kwiyambura ububasha ntaburanishe urubanza baburana n’ubushinjacyaha. Baravuga ko uru rubanza rwe rwagombye kuburanishwa n’inkiko z’ubucuruzi kuko ari umucuruzi wagiranye amasezerano na leta. Nkubiri aregwa ibyaha byo gukora no gukoresha impapuro mpimbano. Ubutabera bumukurikiranyeho kunyereza amafaranga yo gukwirakwiza amafumbire yari agenewe abahinzi

Inzitizi y’iburabubasha ry’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko rutaburanisha urubanza rw’uyu munyemari w’umunyarwanda Bwana Alfred Nkubiri abamwunganira na we ubwe bayizamuye bashingiye ku miterere y’ikirego cy’ubushinjacyaha. Bayizamuye mu gihe umucamanza yari yiteze ko atangira kuburanisha urubanza mu mizi.

Barashingira ku ibaruwa bavuga ko yanditswe na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka igaragaza imiterere y’amasezerano kompanyi ENAS ya Nkubiri yari ifitanye n’iyo minisiteri.

Muri iyo baruwa abanyamategeko bavuga ko iyo ministeri yasabaga ko kubera ENAS itubahirije amasezerano inzego z’iperereza zayifasha kwishyuza umwenda Nkubiri ayibereyemo.

Ni umwenda ungana na miliyari ebyiri na miliyoni 50 z’amafaranga.

Bisunze ingingo z’amategeko, abunganira Nkubiri bakavuga ko uburyo bwo gukemura ibibazo hagati ya minisiteri na kompanyi ENAS bwashingira ku masezerano.

Basobanuye ko nta muntu ushobora gukurikiranwa mu manza z’inshinjabyaha kubera kunanirwa kwishyura umwenda gusa.

Ahawe ijambo, Bwana Nkubiri wari muri gereza ya Mageragere atagaragara mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera ibibazo byakunze kuvuka bishingiye ku ikoranabuhanga yumvikanye na we ashimangira inzitizi y’abamwunganira. Yasabye umucamanza kubanza kuyisuzuma mbere y’urubanza mu mizi.

Nkubiri yavuze ko yatunguwe n’uburyo ubushinjacyaha bwamureze mu manza z’inshinjabyaha bwirengagije amasezerano y’ubufatanye yagiranye na ministeri yo kugemurira amafumbire abahinzi.

Naho ku ruhande rw’ubushinjacyaha rwo rusanga urukiko rwaregewe rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Uru ruhande ruvuga ko rwareze Nkubiri rushingiye ku bikorwa by’iperereza ari na byo byabaye intandaro yo kumukurikirana.

Busobanura ko ibyo bikorwa byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano y’ubufatanye ari byo bigize ibyaha. Ubushinjacyaha bugaheraho busaba urukiko gutesha agaciro iyi nzitizi yazamuwe na Nkubiri n’abamwunganira maze rugategeka ko rufite ububasha bwo kumuburanisha.

Umurongo ubushinjacyaha buhagazeho ni na wo ubwunganizi bwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi buriho. Uwunganira iyi minisiteri yabwiye urukiko ko iyi nzitizi y’iburabubasha bw’urukiko Nkubiri n’abamwunganira bayizamuye mu mugambi wo gukomeza gutinza urubanza. Agasaba ko nta shingiro yahabwa.

Nyuma y’impaka ndende umucamanza yasubitse iburanisha avuga ko agiye kwicara agasesengura imiburanire y’impande zombi akazabona kuzifataho icyemezo ku yindi tariki.

Umunyemari Nkubiri aregwa ko yagiye anyereza amafumbire yari agenewe abahinzi mu bihe bitandukanye mu turere dutandatu tw’intara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda. Aregwa ko ubwo yari afite isoko rya leta ryo kugemurira abahinzi amafumbire we yahimbaga intonde z’abahinzi akanabahimbira imikono igaragaza ko amafumbire yabagezeho leta ikamwishyura amafaranga.

Umucamanza azafata icyemezo ku itariki ya 14 z’uku kwezi cyemeza niba afite cyangwa adafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG