Umujyi wa Kigali watangiye gufashisha ibiryo abaturage bakennye, nyuma y’iminsi itatu, abatuye mu mugi wa Kigali, batangiye gahunda ya guma mu rugo. Nyarutarama muri Kangondo ya mbere n’iya kabiri ndetse n’akagali ka Nyabisindu ni two twabimburiye utundi tugali two mu murenge wa Remera.
Umuyobozi w'umuyobozi w'umurenge wa Remera, Karamuzi Godefrey, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abatangiye gufashwa bwa mbere ari abaturage bari basanzwe babonaga ibyo kurya ari uko bagize icyo bakora nk’abayedi, abafundi, abakoraga muri restaurant n’abandi bagaragaza imibereho mibi.
Bwana Karamuzi avuga ko abafashwa babashyize mu byiciro. Gusaranganya ibi biribwa byabereye ku ishuri ribanza rya Remera. Usibye urubyiruko rwagabagabanyaga ibyo biribwa byabonetse, birimo ibishyimbo n’umuceri, nta muturage n’umwe wari uhari mu rwego rwo kwirinda ubucucike.
Mu mabwiriza yatanzwe kuri iyi nshuro, abakorerabushake bose bari muri iki gikorwa bazindutse bapimwa Covid-19, mbere yo gutangira ibikorwa biyemeje. Ubuyobozi butangaza ko buzanifashisha abajyanama b’ubuzima kugira ngo babageze ku barwayi ba Covid-19 barwariye mu ngo zabo.
Kuva umurwayi wa mbere wa covid 19 agaragaye mu Rwanda, bibaye ku nshuro ya kabiri hatanzwe ibiribwa ku miryango ikennye. Inshuro ya mbere byabaye mu mpera z’ukwezi kwa 3 kugeza mu kwezi kwa 4 kurangira.
Inkuru y'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda, Assumpta Kaboyi
Facebook Forum