Uko wahagera

Mbarushimana Yanze Kwiregura mu Rukiko


Emmanuel Mbarushimana
Emmanuel Mbarushimana

Bwana Emmanuel Mbarushimana uburana ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu yanze kwiregura ashingiye ku byemezo by'umucamanza ashinja kubogama. Ni nyuma y'aho umucamanza afatiye icyemezo ko Mbarushimana agomba kwiregura atitaye ku busabe bwe bwo gusubika urubanza.

Mbarushimana yatakambiraga umucamanza mu rukiko rukuru ngo ategereze urukiko rw'ikirenga ruzafate icyemezo ku bujurire yarugejejeho. Mbarushimana yajuririye ko ikirego cy'ubushinjacyaha gikoze nabi, ko inkiko gacaca zavuze ko ari umwicanyi ruhagwa no kuba aburana atunganiwe. Ibyo uko ari bitatu uregwa avuga ko ari inzitizi zifite ingaruka simusiga igihe cyose yaramuka yireguye bitarakemuka.

Ubushinjacyaha buravuga ko ubusabe bwa Mbarushimana nta shingiro bufite. Umucamanza yanzuye ko urubanza ruzakomeza abanyamategeko bahagarariye inyungu z'ubutabera Me Twagirayezu na Me Bizimana bagira icyo bavuga ku byaha Mbarushimana aburana.

Mbarushimana w'imyaka 54 y'amavuko araburana n'ubushinjacyaha ibyaha bitanu bikomeye kandi bidasaza bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu. Ubushinjacyaha bumukekaho ko yabikoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu 1990-1994.

Abaye uwa kabiri nyuma ya bwana Bernard Munyagishari na we wahisemo kwikura mu rubanza.

XS
SM
MD
LG