Mu Rwanda uwahoze ari minisitiri w’intebe bwana Pierre Damien Habumuremyi arafunzwe kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rumukurikiranyeho ibyaha by’ubuhemu no gutanga sheke zitazigamiye. Yafungiwe igihe kimwe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo (UNIK).
Itabwa muri yombi rya Bwana Habumuremyi wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Rwanda ryatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’iki cyumweru cyashize. Uyu yari ashinzwe ishuri rya Kaminuza Christian University ryakoreraga mu mujyi wa Kigali rwagati hazwi nka Saint Paul.
Nk’uko bisobanurwa n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, Bwana Habumuremyi yafashwe kuwa Gatanu tariki 03 z’ukwezi kwa Karindwi ndetse hanafatwa Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo UNIK. RIB ivuga ko ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano na za kaminuza bayoboraga. Ivuga ko ibakurikiranyeho ibyaha byo gutanga sheke zitazigamiye n’ubuhemu kuri Habumuremyi n’ibyaha by’itonesha n’imicungire mibi y’umutungo kuri Prof Karuranga nk’uko byatangajwe na Bwana Dominique Bahorera uvugira urwego RIB.
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB yirinze gusobanura mu buryo bwimbitse ibyaha buri umwe akurikiranyweho. Avuga ko Habumuremyi yafashwe arafungwa ku byaha akekwaho hagati y’umwaka wa 2018-2019. Ko kaminuza ye yagiye igira ibibazo akajya agenda afata amafaranga ku bantu batandukanye akananirwa kubishyura, cyangwa agafata ibikoresho byo gushyira muri kaminuza yabura amafaranga agatanga sheke zitazigamiye.
Aba bagabo bombi bafunzwe nyuma y’inama ya komite yaguye y’ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi iheruka guterana. Mu byatangajwe iyo nama yagarutseho harimo n’uruhuri rw’ibibazo biri muri za Kaminuza cyane zigenga. Ariko RIB ikavuga ko mu kubafunga itashingiwe ku gitutu cya FPR Inkotanyi ahubwo ko n’ubusanzwe yari yaratangiye gukurikirana ibyo bibazo.
Uretse kuba Bwana Habumuremyi na Prof Karuranga bari mu maboko y’ubutabera, ubu na Kaminuza bayoboraga zirafunzwe kuko ministeri y’ubuzima yatangaje ko zitujuje ibisabwa. Indi yafunzwe ni Indangabarezi College of Education yo mu Ruhango. Mme Valentine Uwamariya utegeka minisiteri y’uburezi yatangaje ko igenzura mu makaminuza n’amashuri makuru cyane ayigenga avugwamo umurundo w’ibibazo rikomeje ku buryo n’abandi batazubahiriza ibisabwa bazafatirwa ingamba.
Bwana Pierre Damien Habumuremyi yabaye minisitiri w’intebe kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2014. Mbere ariko yari minisitiri w’uburezi. Mu mwaka ukurikira wa 2015 ni bwo yagizwe Perezida w’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu imidari n’ishimwe kugeza atawe muri yombi. Christian University yayishinze mu mwaka wa 2017.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru by’igihugu byise ko biyakura ahantu hizewe avuga ko Bwana Habumuremyi yaba yaratanze Sheke zitazigamiye zifite agaciro ka miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe Kaminuza ye yaba ifite umwenda ubarirwa muri miliyari y’amafaranga y’amanyarwanda ukomoka ku bukode, ibikoresho ndetse n’abakozi atishyuye. Naho ku bireba Prof. Karuranga we avugwaho ibyo guha imyanya abanyeshuli batabifitiye ubushobozi bakigira ubuntu, bakanigishwa n’abarimo badashoboye kutishyura abakozi n’ibindi.
Mu myaka isaga 20 ishize na n’ubu ubutegetsi bw’u Rwanda bwashyize ingufu mu gushishikariza gushora mu rwego rw’uburezi nyuma y’umubare wa kaminuza zagererwaga ku mashyi. Ariko kuzishoramo byabaye kimwe gutanga ireme ry’uburezi biba ikindi. Amwe mu maperereza yakozwe yagaragaje ko hari za kaminuza zahindutse umwanya w’ubucuruzi kuruta gutanga ireme ry’uburezi. Harakomeza kuvuka ihurizo rikomeye ku merekezo y’abigaga muri izi kaminuza zifunga bya hato na hato. Nyamara, intego y’igihugu ni ukugira ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ku rundi ruhande, hari abagiye baganira n’Ijwi ry’Amerika mu bihe binyuranye babifata nk’inzozi kubera ireme ry’uburezi ripfapfana umunsi ku wundi.
Facebook Forum