Uko wahagera

Rwanda: Munyagishari Akomeje Kutitaba Urukiko


Abanyamategeko bunganira Bernard ku byaha bya jenoside atari mu rukiko baracyagaragaza imbogamizi zikomeye ku iperereza ry'ibanze rishinjura uregwa Me Bruce Bikotwa na mugenzi we Me Jeanne d'Arc Umutesi bavuze ko abatangabuhamya bagombye gushinjura Munyagishari bafite icyoba ko byabagiraho ingaruka.

Abo banyamategeko babwiye urukiko ko abo batangabuhamya bafungiye mu magereza atandukanye bemeza ko hari aho bagiye batanga ubuhamya bushinjura ntibibagwe neza kandi ko bafite na bagenzi babo byabayeho.

Aba banyamategeko baragaragaza kandi Ko iminsi itandatu umucamanza yabahaye yo gukora iperereza ry'ibanze kimwe n'ubushobozi byabaye iyanga bitewe n'aho abatangabuhamya bashinjura baherereye Me Bikotwa na Me Umutesi bahagarariye inyungu z'ubutabera mu rubanza rwa bwana Munyagishari basabye umucamanza ko yaba ahagaritse kumva abatangabuhamya bashinja na bo bakabanza kubona abashinjura.

Umucamanza Alice Umulisa ukuriye iburanisha yanzuye ko urubanza rukomeza bifatiye kuri gahunda y'urukiko. Yavuze ko abatangabuhamya bashinjura bazaganirwaho nyuma yo kumva abashinja Munyagishari ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu. Abanyamategeko bamusabye ijambo abacecekesha ubugira kabiri n'uburakari yanzura ko urubanza ruhita rukomeza bumva abatangabuhamya bashinja Munyagishari byateye uburakari na none ku ruhande rw'uregwa.

Me Bikotwa ahaguruka igitaraganya mu cyumba cy'urukiko yihana umucamanza. Yavuze ko amwihanye kubw'icyemezo afashe bitarenze mu gitondo cyo kuri uyu wa kane akazaba yagejeje ku bwanditsi bw'urukiko imyanzuro igaragaza impamvu z'ubwihane. Biracyari kare kumenya niba aba banyamategeko bazakomezanya n'uyu mucamanza. Ariko Bernard Munyagishari yikuye muri uru rubanza kubera ibyemezo by'iyu mucamanza afata nk'ibibogamye

Umucamanza Alice Umulisa yahise asubika iburanisha avuga ko igihe rizasubukurira azakimenyesha impande zombi amaze kubona impamvu abunganira Munyagishari bamwihannye. Bernard Munyagishari w'imyaka 57 y'amavuko ubutabera bw'u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bitanu bikomeye kandi bidasaza bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu. Bumukeka ko yaba yarabikoreye ku Gisenyi hagati ya 1990-1994.

N'ubwo yikuye mu rubanza mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Munyagishari ibyaha byose arabihakana. Akavuga ko ubutabera bw'u Rwanda bumutwerera ubwenegihugu kuko yemeza Ko ari umunyekongo. Uyu mugabo ari muri batatu bamaze koherezwa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda rukerera I Arusha muri Tanzania

XS
SM
MD
LG