Uko wahagera

Rwanda: Munyabugingo Yakoze Umushinga Utarahungabanijwe na Covid-19


Abakozi b'umushinga VUBA VUBA ushingiye ku ikoranabuhanga mu itumanaho rihuza abagura n'abagurisha ibiribwa n'ibinyobwa
Abakozi b'umushinga VUBA VUBA ushingiye ku ikoranabuhanga mu itumanaho rihuza abagura n'abagurisha ibiribwa n'ibinyobwa

Rwiyemezamirimo Albert Munyabugingo ukorera mu Rwanda. Yakoze ikoranabuhanga (Application) ikoreshwa mu gutumira ibiribwa n'ibinyobwa hifashishijwe telephone cyangwa mudasobwa. Iyi application yayise VUBA VUBA.

Mu gihe abakora umurimo w’ubucuruzi bakomje kwinubira igihombo batewe n’icyorezo cya COVID 19, hari bamwe barushaho kunguka muri iki gihe bishingiye ku miterere y'ubucuruzi bwabo. Umwe muri abo ni rwiyemezamirimo Albert Munyabugingo ukorera mu Rwanda. Yakoze ikoranabuhanga (Application) ikoreshwa mu gutumira ibiribwa n'ibinyobwa hifashishijwe telephone cyangwa mudasobwa. Iyi application yayise VUBA VUBA.

Iri koranabuhanga rikorera mu mijyi ya Kigali na Musanze, bisobanuye ko amazu agurisha ibiribwa n'ibinyobwa muri iyo mujyi yombi ashobora kubigeza ku babitumije yifashishije iri koranabuhanga. Gusa biranashoboka ko umuntu uri hanze cyangwa kure y'iyo mijyi yombi yatumiriza ibinyobwa cyangwa ibiribwa utuye muri iyo mijyi yombi cyangwa hafi yaho bikamugeraho. Muri iki gihe inzego zishinzwe iby'ubuzima hirya no hino zikangurira abantu kwirinda kwegerana cyane mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Virusi ya Corona, Munyabugingo avuga ko umubare w'abitabira iri koranabuhanga ugenda wiyongera.

Munyabugingo Albert
Munyabugingo Albert

Avugana n'ijwi ry'Amerika yavuze ko bamaze hafi umwaka umwe batangiye ubu buryo bw'itumanaho rihuza abaguzi n'abagurisha, bityo bakaba bakiri mu gihe cyo gushora ariko akemeza ko bigaragara ko mu minsi iri imbere rizatanga umusaruro.

Kurikira ikiganiro kirambuye Albert Munyabugingo yagiranye n'Ijwi ry'Amerika ku murongo wa telephone avugana n'umunyamakuru Venuste Nshimiyimana

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:10 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG