Guverinoma y’u Rwanda, iravuga ko yafashe icyemezo cyo kujya ifatira imitungo y’abayobozi bakekwaho kunyereza umutungo w'igihugu. Leta kandi irasaba abaturage gutinyuka kuvuga abanyereza umutungo wayo, abaturage bakizezwa kurindirwa umutekano
Muri uyu mwiherero abayobozi bongeye gusaba abaturage gushirika ubwoba bakavuga ibibakorerwa bitabanyura,birimo abanyereza umutungo w’igihugu, birimo ababaka ruswa. Leta ivuga ko abaturage bazatunga agatoki ruswa bazarindirwa umutekano. Gusa bamwe mu baturage bafashe iyambere mu kumenyekanisha ibitagenda, bemeza ko byagiye bibagiraho ingaruka.
Minisitiri muri Perezidanse, Venantiya Tugireyezu yasobanuye umurongo Leta yafashe mu rwego rwo gukumira abakekwaho kunyereza umutungo wayo.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi ni we wakurikiranye iyi nkuru.