Uko wahagera

Rwanda: Impushya zo Gusohoka muri 'Guma mu Rugo' Ntizivugwaho Rumwe


Nyuma y’iminsi 6 umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo, abaturage baravuga ko inzego za Polisi zitaborohereza kubona impushya mu buryo bwihuse mu gihe bafite impamvu ituma basohoka.

Amabwiriza yatanzwe n’ubutegetsi kuri iki kibazo yerekana ko umuturage ushaka gusohoka atari ku rutonde rw’abemerewe akazi, asabwa kubanza kubisabira uruhushya Polisi y’igihugu akoresheje telefoni cyangwa se abinyujije kuri Murandasi. Bamwe mu baturage bavuganye n’Ijwi ry'Amerika bavuga ko ibyo bisa nk’ibirimo amananiza.

Polisi yemeza ko hari abarenga kuri aya mabwiriza bakajya mu muhanda batasabye uruhushya, cyangwa bakava mu rugo batarusabye.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Polisi n’Umutekano, Rumanzi George, avuga ko abantu basabye uruhushya badakwiye kurambirwa mu gihe batinze gusubizwa, kuko buri busabe bwose bubanza gusuzumwa mbere yuko bwemerwa.

Ku baba bagaragaza impungenge z’uko uko gutinda kwatuma ababa barwaye byabagiraho ingaruka., Minisitre w'ubuzima, Dr Daniel Ngamije, atangaza ko hashyizweho uburyo bwihuse kandi buboroheye aba barwaye bakwifashisha.

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu isaba abakora mu nzego z’ibanze zigiye kwifashishwa mu gutanga impushya cyane cyane ku bifuza kugana amavuriro, kwirinda icyo yita 'amarangamutima' ku birebana n'ikibazo cya Covid 19.

Kuva Gahunda ya 'guma mu rugo' yatangizwa mu mujyi wa Kigali tariki ya 19 z’uku kwezi, Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu basaga ibihumbi 70 ari bo bamaze gusaba impushya. Muri bo abarenga ibihumbi 15 barahakaniwe, kuko ibyo babaga bashaka gukora bitabaga bifite ireme.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG