Uko wahagera

Imiti Ivura Umwijima Iratangwa ku Buntu mu Rwanda


Umuryango Nyarwanda urwanya indwara z’umwijima, urasaba Abanyarwanda kwipimisha iyi ndwara hakiri kare, kuko mu Rwanda imiti yabonetse kandi ikaba itangirwa ubuntu.

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umwijima, abahoze barwaye indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C bongeye gusobanurira bamwe mu batuye i Kigali ububi bwayo n’uko bahangana n’iyi ndwara bipimisha hakiri kare.

Abatangije ishyirahamwe ry’abahoranye uburwayi bw’umwijima, bavuga ko amahirwe yabaye menshi yo kuba uwandura iyi ndwara muri iki gihe yakira, ugereranyije nuko abayanduye hambere byari bihagaze. Bavuga ko ubu ibintu bisigaye byoroshye kuko umuturage asabwa kwipimisha gusa ubundi agahabwa imiti ku buntu.

Kugeza ubu ariko ikibazo gihangayikishije umuryango nyarwanda ni uko benshi batarasobanukirwa n’uburyo iyi ndwara yandura, ndetse hakaba hari bamwe bagiha akato abayanduye.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yihaye inshingano zo gusobanura abaturage ibibi by’iyi ndwara no kugirango bipimishe hakiri kare kuko benshi batayisobanukiwe.

Kugeza ubu abaganga bavuga ko iyi ndwara ya Hepatite B ndetse na C uburyo zanduramo byenda guhura n’uburyo agakoko gatera SIDA kandura.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bagera kuri 3.9 ku ijana nibo banduye indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B naho 3.5 ku ijana, nibo bafite indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C bo bakira iyo bafashe imiti kare.

Abaganga bavuga ko indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B idakira, ariko abagera kuri 95 ku ijana bayanduye ishobora kwikiza, mu gihe abo itikijije banywa imiti ubuzima bwabo bwose.

Imibare yatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS mu mwaka wa 2016, igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 400 aribo banduye izi ndwara za Hepatites ku isi hose.

Abari hagati ya miliyoni 6 na miliyoni 10 nibo bazandura buri mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG